Bijya bibaho bikagaragara ko umugeni ashakanye n'umusore atamukunze ahubwo hari izindi mpamvu zibiteye nyamara hari undi musore yihebeye ariko bakaba batabana, umugeni ku munsi w'ubukwe yafashwe ari gusambana n'umusore bahoze bakundana (Ex).
Inkuru ya Pulse yo muri Nigeria, ivuga ko ubu bukwe ari ubw'Abanya-Nigeria birinze gutangaza amazina yabo, nk'inkuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga. Ubukwe bwarabaye nk'ibisanzwe, abantu baranywa barishima karahava, abageni barabyina, mbese wari umunsi w'ibyishimo kuri bo.
Abatumiwe kumwe baba bari kunywa barya bicika, ariko akavuyo mu bukwe kagabanutse, umugeni yarahagurutse bagira ngo wenda yaba agiye mu bwiherero, naho yasezeranye n'umusore bakundanaga mbere wari wagogereye muri koridoro basezeranye. Umugeni yaruhukiye muri koridoro bahita basambana vuba vuba.
Mu gusambana kwabo baratinze, nibwo umushyitsi yabaguye gitumo, arumirwa, ahita ahuruza barabafata, ikimwaro ku mugeni gihera aho. Amakuru avuga ko umukwe atigeze yaka gatanya, barakomeje barabana.
TANGA IGITECYEREZO