RFL
Kigali

Juno Kizigenza yahishuye ibitangaje kuri EP yitwa ‘6Kg’ agiye gushyira hanze

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/09/2021 10:23
0


Umuhanzi Juno Kizigenza uheruka gushyira indirimbo hanze yavugishije benshi yitwa ‘Please me’, yatangaje byinshi kuri EP yise 6Kg, anahishura ko abantu bamwitega mu bihembo bya ‘Kiss Summer Awards’ yaba muri iki cyiciro no mu bizaza.



Umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi kandi bakiri bato, Juno Kizigenza witegura gushyira hanze Ep yise ‘6kg’ mu kinyarwanda ubwo ni ‘ibilo bitandatu’ kuwa 24 Nzeri 2021 yakozwe naba producers bakomeye barimo Bob Pro, Herbert Skillz,  Santana, Madebeatz na Pastor P mu bamaze kumenyekana.

Mu kiganiro yagiranye n’INYARWANDA yasobanuye byinshi bitangaje kuri iyi Ep nshya agiye gushyira hanze ati: “Ep yacu iriho indirimbo 6 zose ni izanjye njyenyine nta ‘collabo’. Iriho n’injyana zigiye zitandukanye ntabwo ari ‘Afrobeat ‘ gusa ziravanze, izajya hanze mu cyumweru gitaha”.

Juno akomeza agaragaza ko zimwe zamaze gufatirwa amashusho, ariko atarafata umwanzuro niba azahita ayashyira hanze rimwe n’amajwi yazo. Ati: “Ntabwo ndafata umwanzuro niba nzahita nshyira hanze amashusho y’indirimbo,  gusa hari izo twamaze kuyafata  ariko sinzi niba nzahita nyashyira hanze.”

Ku kijyanye n’amazina y’indirimbo, yatangaje ko azayashyira hanze mu mpera z’icyumweru ati: “Urabizi nyuma ya ‘cover’ bahita basohora ‘Tracklist’. Nzayishyira hanze nko mu mpera z’icyumweru cyangwa nyuma yaho gato.”

Ashimangira ko ibintu byose ari bishya ntawavuga ngo Juno azashyira hanze ibintu bimeze gutya. Ati: “Nta kintu gihari cyo kwitega  cyakoze byo  icyo nakubwira,  ntabwo wabona icyo witega kuko ni ama ‘surprise’ gusa yewana ziraza kubica”.

Mu bihembo ari guhatanira bya ‘Kiss Summer Awards’ yavuze ko yabigiyemo kubera gukora kandi bishobora kurangira anabyegukanye. Yagize ati: “Ni njye uri imbere mu manota, ubu rero urumva barebye nabi hanashya burya iyo wakoze iteka uratsinda nari nkwiye  kuba kuri ruriya rutonde.”

Akomeza agira ati: “N’ikindi gihe cyose nzaba nyiriho, icyo nakwisabira abantu bakomeze bashyigikire bantora n’ibindi bikorwa byose nkora kandi ndabashimira.” Juno Kizigenza amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye mu gihe gito amaze, zagiye zikundwa kandi ibintu akora byose bihora bijyana n’udushya.

Kuri ubu indirimbo aheruka gushyira hanze ni iyitwa ‘Please me’ yanyuze abatari bacye, amashusho yayo atuma imbaga icika ururondogoro, ikaba yaraje ikurikira iyo yari amaze iminsi akoranye na Ariel Wayz yitwa ‘Away’ yakunzwe ku kigero cyo hejuru, n’ubwo iyo ubibajije Juno yisecyera ariko bivugwa ko bari mu rukundo bombi.

Juno Kizigenza agiye gushyira indirimbo esheshatu yakubiye muri Ep yise 6kg


Made Baet ni umwe muba producers benshi batunganije Ep ya Juno Kizigenza


Pastor P nawe ari ku rutonde rw’abatanze umusanzu kuri Ep ya Juno Kigenza




KANDA HANO UREBE UNUMVE PLEASE ME YA JUNO KIZIGENZA

">

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND