RFL
Kigali

Rihanna na Asap Rocky banenzwe kwambara imyenda imeze nk'amashuka mu birori bya Met Gala 2021-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/09/2021 9:08
0


Umuhanzikazi Rihanna n'umukunzi we Asap Rocky banenzwe bikomeye, nyuma yo kwitabira ibirori bya Met Gala 2021 bambaye imyenda benshi bavuze ko imeze nk'amashuka yo kuryamamo. Iyi couple izwiho kwambara bitangaje, kuri ubu irikunengwa bitewe n’iyi myambarire bagaragaje, mu gihe bizwiko Rihanna ari intangarugero mu myambarire.



Umuhanzikazi Rihanna, umwe mubayoboye umuziki muri Amerika arikumwe n'umukunzi we Asap Rocky umuraperi kabuhariwe, bitabiriye ibirori by'imideli byizihizwa buri mwaka byitwa Met Gala. Bitunguranye, aba bombi baje bambaye imyenda itangaje imeze nk'amashuka, bituma banengwa ko bambaye nabi kandi bitabiriye ibirori by'imideli.


Kuva aba bombi banyura ku itapi itukura y'ibirori Met Gala 2021, byatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga banenga imyambarire ya Rihanna na Asap Rocky aho bamwe bavugaga ko bambaye amashuka bararamo babihindura urwenya, naho abandi bibaza impamvu bakwambara gutyo kandi ari abakire babasha kugura imyenda myiza yose bifuza.

Mu mafoto akurikira irebere imyambarire ya Rihanna n'umukunzi we Asap Rocky yagereranijwe n'amashuka:











Src:www.PeopleMagazine.com,www.PageSix.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND