RFL
Kigali

Simba Supermarket yanyomoje amakuru avuga ko iri gutanga impano ya 30,000 Frw inabimenyesha RIB

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2021 22:17
0


Ku mugoroba w'uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye 'Link' y'amahirwe ya baringa yacuzwe n'abatekamitwe babeshyaga ko ayo mahirwe yashyizweho na Simba Supermarket mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 10. Hari ababifashe nk'ukuri batangira kugerageza amahirwe, ya hehe wo gacwa we!.



Muri iki gihe cy'Isi y'ikoranabuhanga abantu baragirwa inama yo gushishoza ku makuru babona ku mbuga nkoranyambaga, aho biri ngombwa bakabanza kubaza ba nyir'ubwite niba koko ari bo batangaje ayo makuru. Bashobora no kubaza inzego za Leta cyane cyane iz'umutekano kuko mu nshingano zabo harimo no gukumira ibyaha, cyangwa bagasaba Itangazamakuru kubacukumburira amakuru runaka bafiteho urujijo aho kugira ngo bagwe mu maboko y'abatekamitwe baba bagamije kubarya utwabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Akenshi iyo batagutwaye amafaranga, batwara umwirondoro wawe bakawukoresha mu nyungu zabo.

Ku mugoroba w'uyu wa Mbere, abantu batari bacye yaba abasirimu b'i Kigali ndetse n'abaturage bo mu Ntara, bagerageje ku bwinshi amahirwe yo gutsindira impano ya Simpa Supermarket aho bari bazi ko ayo makuru ari ukuri, kandi nyarama ari impano za baringa bijejwe n'abatekamitwe baba bafite byinshi bagamije kugeraho. Hakwirakwijwe 'Link' igaragaza ko hari gutangwa impano y'ibihumbi 30 (30,000 Frw) ku muntu wese usubiza ibibazo byabajijwe, akayahabwa nk'ishimwe Simba Supermarket yageneye abanyamahirwe mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 10. Ibi ariko si ukuri ahubwo ni igihuha cyambaye ubusa kuko Simba yabyamagiye kure.


Babazaga ibibazo n'umwana wiga mu ishuri ry'incuke yasubiza

Simpa Supermarket ifatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda muri Supermarkets zose, ikimara kubona ko hari abantu baguye muri uyu mutego, yahise yandika itangazo rinyomoza amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ko iri kugenera impano abanyamahirwe. Mu Itangazo Simba Supermarket yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ikanamenyesha Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), yagize iti "Turamenyesha abakiriya bacu twubaha ndetse n'abenegihugu muri rusange ko Simba Super Market itari gukora 'Survey Promotions' kandi ko 'Link' yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga itemewe".

Itegeko No 60/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, Ingingo ya 39 igaruka ku gutangaza amakuru y’ibihuha, ivuga ko "Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) arikoatarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW)".


Simba Supermarket yanyomoje ibihuha byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga


Na 'Comments' zatanzwe kuri iyo Link ni iz'abatekamitwe babeshyaga ko bo bamaze kwakira impano zabo

Simba Supermarket ifite amashami atari macye mu mujyi wa Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND