RFL
Kigali

Twaganiriye! Shaddyboo bwa mbere yavuze ku ndirimbo agiye gusohora-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:13/09/2021 22:59
0


Shaddyboo ni umwe mu byamamare byitabiriye umuhango w’imurikwa rya firime ya Isimbi Alliance, yitwa “Alliah The Movie” wanavuze ko ari firime nziza, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv.



Shaddyboo, umwe mu bitabiriye imurikwa ry’iyi firime, yavuze ko yatewe ishema no kwitabira umuhango wo kumurika firime y’umukobwa mugenzi we, ndetse ahamya ko abakobwa bafatanyije bagashyigikirana bagera kure hashoboka.

Shaddyboo kandi yavuze ko n’ubwo yaje atinze, ariko yagerageje gusobanuza firime uko yari imeze ndetse arayishimira, kandi ananyurwa n’uko ahantu bakiriye abantu hari hameze ndetse hateguye neza.

Yagize ati: “Nabyakiriye neza, ni ibintu byari biteguye neza, firime yari imeze neza, n’ubwo naje bigiye kurangira ariko byari byiza. Bagenzi banjye bahageze mbere bambwiye ko byari biteguye neza cyane.”

Shaddy boo kandi yavuze icyo bisobanuye gutera ingabo mu bitugu Isimbi agira ati: “Ikintu cya mbere ni ukuza dufashanya nk’abakobwa tugatera imbere, kandi kubona umukobwa mugenzi wange akora ibintu nka bino ni ibintu bintera ishema, ni ikintu gishimishije cyane.’’

Shaddyboo kandi yavuze ku ndirimbo ye amaze igihe atanze integuza yayo, ndetse anahamagariye abakobwa bazi kubyina kandi beza kuzayigaragaramo.

Shaddyboo yakomeje kuvuga ko indirimbo ye ibintu byose bikiri ibanga, ndetse avuga ko agaseke kagipfundikiye ariko avuga ko ari indirimbo izaza vuba, n’ubwo atagize byinshi ayivugaho ndetse ngo anakomoze ko niba muri iyo ndirimbo hazumvikanamo ijwi rye.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO SHADDYBOO AVUGA KU NDIRIMBO YE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND