RFL
Kigali

Kenny Sol agiye gushyira hanze indirimbo 'Say My Name' iya kabiri nyuma yo gutandukana na Bruce Melodie

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/09/2021 22:29
0


Kenny Sol, wafashwaga na Bruce Melodie muri Label ye, “Igitangaza”, akaba yari aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Hustle”, bamwe bavuze ko yagarukaga ku mibereho igoye yagiriye mu “Igitangaza”, kuri ubu aritegura gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Say My Name” ifite amashusho yakoreye i Goma nyuma yo gutandukana na Bruce M



Kenny Sol ari mu bahanzi b’abahanga b’ikiragano gishya cy’umuziki. Yize umuziki mu ishuri rya Nyundo yizemo anakorera umuziki mu itsinda rya ‘Yemba Voice’. Iri tsinda ryishimiwe na benshi barimo n’itsinda ry’abanyamuziki b’abanya Kenya ryitwa Sauti Sol, n’ubu yemeza ko bagifitanye umubano.

Mu kiganiro Kenny Sol yagiranye n’INYARWANDA, yagarutse ku ndirimbo agiye gushyira hanze agira ati: “Indirimbo yitwa ‘Say My Name’ , tugiye kuyishyira hanze ejo bundi ku itariki 17. Yari kuba yarasohotse mbere, ariko hari hakiri ikibazo kuri ‘Platforms’ zanjye.”

Kenny yemeza ko abantu bazayishimira yaba amajwi n’amashusho yayo.  Yagize ati: “Ni indirimbo igaruka ku nkuru y’urukundo, amashusho yayo nayakoreye i Goma mfashijwe na Big Team, naho amajwi yayo yakozwe na ‘Eazy Beat’.”

Ku bijyanye n’abumvise iyo yari aherutse gushyira hanze yitwa ‘Hustle’ , bayihuje no kuba yaba yaravugaga k’ubuzima butoroshye yaba yarahuye nabwo ubwo yafashwaga na Bruce Melodie, yabihakanye. Yagize ati: “Oya iriya ndirimbo yari isanzwe ihari ari igice, habaho gusoza amasezerano mu ‘Igitangaza’ mpita nyirangiza ngo ngire igihangano nanjye nashyira hanze.”

Ababa bibwira ko kuba yaravuye mu Igitangaza byaba bizatuma umuziki we usubira inyuma, asa n’ugaragaza ko yarabimenyereye kwikorera, kuko n’ubwo yabaga mu Igitangaza nta kintu gikomeye byamufashaga. Ati: “Njyewe rero nta kintu byampungabanijeho, cyane ko ibintu byanjye ari njye wari usanzwe n’ubundi mbikora, usibye kuba nagira umuntu umfasha ariwe Bruce akaba yashoramo nyine.”

Akomeza agira ati: “Nagiraga ikintu ngeraho bitewe n’ubushobozi buhari, ariko nta kintu na kimwe byampungabanijeho kuko ari Element n’ubwo tutigeze dukorana ino ‘project’, ariko turacyari kumwe, turi abavandimwe. Ari n’abakora  amashusho, wasangaga ndi inshuti zabo cyane, ntabwo aribo babaramuje nabo nta gikuba cyacitse usibye ko abantu iyo bahuje umugambi bagera kure.”

Kenny Sol yavuze kandi ko bitamworoheye gufatira amashusho i Goma, y’indirimbo agiye gushyira hanze, agira ati: “Yari inzira ndende kuba wifashe ku nshuro ya mbere ukinjira ahantu, gusa ni ya nzira ya muntu yo gukora cyane ngo ugere ku kintu runaka. Ikindi mpamya ntashidikanya ko abantu bazakunda akazi twakoze kuri iyi ndirimbo.”

Yashimye kandi abakunzi b’umuziki  we, anagaruka kucyo abasaba n’icyo abasezeranya agira ati: “Nagiye mbura mu bihe byatambutse umuntu wo kumfasha, gusa ubu biri gukosoka, ubu nibwo ngiye gukora umuziki mwiza kandi ku gihe. Icyo nasaba abakunzi b’ibihangano byanjye, bakora ‘Subscribe’ kuri ‘youtube channel’ yanjye bakanankurikira ku mbuga nkoresha, kandi ndabashima urukundo banyereka.”

Kenny Sol aritegura gushyira indirimbo hanze yitwa 'Say My Name' yakorewe amashusho i Goma kandi iri muza nyuma mbere y’uko atangira gutecyereza kuri Ep na Album


Kujya gukorera amashusho i Goma yari Hustle no gushaka ahantu hashya, n'ikirere gishya cyo gukoreramo indirimbo azashyira hanze kuwa 17 Nzeri 2021, agamije kurushaho gushimisha abamugaragariza ko bashima ibikorwa bye

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND