RFL
Kigali

Mu marangamutima menshi Marie Immaculée yirengagije urupfu rwa Nyirasenge aza kwihera ijisho firime ya Alliah-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:13/09/2021 21:44
0


Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda), yanyuzwe ndetse aterwa ishema na firime ya Isimbi Alliance yaraye amuritse ku mugoroba, ahishura ko urukundo amukunda rwatumye aza kuyireba nyamara yari yapfushije nyirasenge.



Ni umuhango wabaye kuri uyu mugoroba aho witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, ndetse n’abayobozi bo mu nzego za Leta barimo Ingabire Marie Immaculee wanageneye ijambo abari aho, ababwira ko yatewe ishema na firime “Alliah The Movie”.

Mu kiganiro yagejeje ku mbaga y’abantu bari bitabiriye uwo muhango, yavuze ko we nk’umubyeyi ndetse n’umwe mu barwanya inda ziterwa abangavu zitateganyijwe, yanyuzwe na Firime Isimbi yamuritse kuko yigisha ndetse irimo ubuzima butandukanye bwa buri munsi, asaba urubyiruko gufasha urubyiruko rugenzi rwarwo.

Yagize ati: “Uyu mugoroba mfite ibyishimo byinshi kandi iyo mbifite simbasha kuvuga. Uyu mwana w’umukobwa, uyu mwana wanjye unsumba cyane (avuga Isimbi), ndamukunda cyane ariko ibyo nkunda cyane ni ibyo yakoze”.

Yakomeje agira ati: “Nk’umubyeyi, nk’umuntu ubabazwa n’ibibazo abana b’abakobwa bahura nabyo byo guterwa inda imburagihe, byo gusuzugurwa, byo guteshwa agaciro bakababonamo imibiri yabo gusa no kwishimisha, nishimiye firime wakoze mwana wanjye. Dore rero ibyo dushaka ni bene ibi, byereka abana uko bagomba kwitwara, uko bagomba kubigenza”.

Ingabire Marie Immaculée, mu ijambo rye,  akomeza asaba abari aho kurwanya agasuzuguro gakorerwa umugore n’umukobwa. Ati: “Ngira ngo mwabonye agasuzuguro kari muri iriya firime; ngira ngo mwabonye umukobwa, umugore, uko yasuzuguwe muri iriya firime bihagije, nimudufashe twese uko turi hano tubyange”.

Ati: “Tubyange kuko buriya nta muntu ukwiye agaciro uruta umugore, uruta umukobwa, kuko uriya mwana w’umukobwa niwe uzabyara kandi akagira agaciro gahoraho. Alliance reka ngushimire.’’

Marie Immaculée yabwiye urubyiruko rwari ruri aho, gufatanya rukayobora urubyiruko, rugafasha urubyiruko, kuko arirwo Rwanda rw’ejo ndetse bagafashanya, bakareba kuko iki Gihugu cyavuye kure.

Aline Gahongayire na Ingabire Marie Immaculée bari kureba firime

Marie Immaculée yahishuye ikintu gikomeye cyagaragaje urukundo. Yavuze ko mu ijoro ryahise yapfushije Nyirasenge, mushiki wa papa we ari nawe wari usigaye, ariko akaza kureba firime ya “Alliah The Movie” anamubwira ko amukunda cyane.

Yagize ati: “Uyu munsi niriwe mu kazi kenshi, ubu ngubu ndashaka kuva aha niruka, iri joro iri ryakeye naraye mfushije masenge mushiki wa papa, niwe wari usigaye ari umwe mu bo sogokuru yabyaye, ariko kubera urukundo mukunda masenge se nari kumugarura ko namusize muri morgue mu gitondo? Ariko ubu ndagiye kugira ngo dukomeze ikiriyo, ariko ntabwo nari kugenda ntagushimiye kandi ababyeyi bose dutewe ishema nawe.’’

KANDA HANO UREBE MARIE IMMACULEE AVUGA KURI ALLIAH NDETSE NA MASENGE WE










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND