RFL
Kigali

Calvin Mbanda ntakiri muri The Mane

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/09/2021 17:43
0


Umuhanzi Calvin Mbanda wari umaze igihe cy'imyaka ikabakaba kuri ibiri muri The Mane, inzu icunga inyungu z'abahanzi ikanabagira inama inatunganya umuziki, ntakiyibarizwamo.



Calvin Mbanda yamaze kuva muri The Mane, iyi akaba ari Label y'umushoramari Bad Rama. Aya makuru yamenyekanye biturutse kw'iyamamazwa ry'indirimbo nshya azashyira hanze ejo yitwa 'Fina'. Ni indirimbo yatunganijwe na Element, amashusho yayo akorwa n'uwitwa 'Big Team'. Kuri post yamamaza iyi ndirimbo, nta hantu na hamwe hagaragara ikirango n'izina “The Mane”.

Ibi bikaba byateye urujijo mu bantu, gusa kuva muri iyi nzu k'uyu muhanzi wari muto muri yo, byaje kwemezwa na Safi Eric usigaye areberera iyi nzu akaba na murumuna wa Bad Rama. Yavuze ko kuva yahabwa izi nshingano yafashe nyuma yo gusezera kwa Aristide, yasanze Mbanda yaramaze kwemeranya na Bad Rama ko yakwikorera umuziki ku giti cye adafite aho ahuriye na ‘The Mane’. Aya makuru InyaRwanda ikaba yayakuye ahantu hizewe.

Ubwo hadukaga inkubiri yo kwikura kw'abahanzi hafi ya bose muri The Mane, hari havuzwe amakuru ko uyu muhanzi yavuyemo nyamara biza kugenda binyomozwa, byemezwa ko akiyibarizwamo. Icyo gihe ni we wenyine wari ukiyirimo.

Gusa kuri ubu bari babiri we na Marina wigeze kuyivamo akaza kuyigarukamo. Nyamara birangiye Calvin Mbanda akomeje inzira ye n'umuziki we nk'umuhanzi wigenga. Mu myaka ikabakaba ibiri yari amaze muri iyi Label, yakoreyemo indirimbo zinyuranye zirimo “All I Need” na “Aba People”,  zose zagaragaje ko afite impano itangaje kandi ari umuhanzi utanga icyizere cy’ahazaza mu muziki.

  

Calvin Mbanda witegura ku munsi w'ejo gushyira hanze indirimbo yitwa 'Fina yamaze kuva mu Label ya The Mane



Mbanda ubu ni umuhanzi wigenga utakibarizwa muri The Mane









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND