Kigali

Yves Rwagasore yashyize hanze indirimbo nshya 'Mwamba Bora' yibutsa abantu ko Yesu ari we buhungiro-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2021 13:39
0

'Mwamba Bora' ni indirimbo nshya y'umuhanzi Yves Rwagasore wamenyekanye mu itsinda ryahoze ryitwa The Power of the cross ubu risigaye ryitwa The Power Ministry, ariko muri iyi minsi akaba ari gukora umuziki ku giti cye. Ni indirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahili ikaba yasohokanye n'amashusho yayo.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Yves Rwagasore yavuze ko ahugiye cyane mu gukora indirimbo zigize Album ye ya kabiri. Yagarutse cyane ku butumwa yanyujije muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Mwamba Bora'. Yagize ati: "Ni indirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahili nise 'Mwamba Bora' bivuga 'Igitare Nyakuri' cyangwa se 'Igitare gikomeye' (Great rock) kitanyeganyezwa. Ubutumwa burimo ni uguhumuriza imitima y'abantu, bahumure Yesu niwe buhungiro, niwe gitare duhungiramo tugatabarwa, tugakomera." 

Yakomeje agira ati "Abantu benshi bahanga amaso yabo ku bifatika, ariko bijya bishira kandi ntibitanga amahoro, ariko guhungira muri Yesu bitanga amahoro, umutuzo, uburinzi, nta handi ho kwizerera, ni muri Yesu igitare nyakuri kitanyeganyega gikomeye (Mwamba Bora). Rwagasore ati: 'Mwamba Bora' ni indirimbo nayo iri kuri Album vol 2 ndigukoraho, iyi album nyigezemo hagati nka 50% ni ndirimbo ya 5 ngezeho nkora kuri volume ya 2 nyuma ya 'Imbabazi', 'Elohim', 'Nta bwoba', 'Narayibonye' na 'Mwamba Bora' ya gatanu ngezeho nkora iri mu mashusho (Video)".


Yves Rwagasore ageze kure atunganya Album ye ya kabiri

REBA HANO INDIRIMBO 'MWAMBA BORA' YA YVES RWAGASORE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND