RFL
Kigali

Cristiano yaba ari we rufunguzo ruzageza Manchester United ku gikombe cya shampiyona inyotewe?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/09/2021 13:08
0


Nyuma y’umukino wa mbere rutahizamu Cristiano Ronaldo yakiniye Manchester United nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Juventus yari amazemo imyaka 3, benshi mu bafana b’iyi kipe y’ubukombe ku Isi batangiye kugarura icyizere banashimangira ko bari mu rugamba byeruye rwo guhatanira igikombe cy’uyu mwaka muri Premier League.



Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Nzeri 2021, Cristiano Ronaldo yakiniye Manchester United umukino wa mbere nyuma y’imyaka 12 ayivuyemo yerekeje muri Real Madrid, akaba ari mu mukino wahuje Manchester United na Newcastle wabereye Old Trafford, warangiye ku ntsinzi ya Manchester y’ibitego 4-1.

Ni umukino Cristiano yigaragajemo cyane, kuko uretse gukina neza mu kibuga mu minota 90, uyu mukinnyi yanatsinze ibitego bibiri bya mbere Manchester United yabonye muri uyu mukino.

Ubwo igice cya mbere cy’uyu mukino cyaganaga ku musozo, umusifuzi yongeyeho iminota ibiri yatanze umusaruro kuri Manchester, aho Cristiano yayibonyemo igitego cyafunguye amazamu, amakipe ahita agana mu karuhuko.

Nyuma y'uko Newcastle itangiye igice cya kabiri yishura, ku gitego cyatsinzwe na Javier Manquillo, Cristiano yongeye kugaragaza ko yazanye gahunda ifatika i Manchester, nyuma y'uko ku munota wa 62 atsinze igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye kwa Luke Shaw.

Manchester United yakomeje gukina neza ari na ko iryohereza abafana bari bakubise buzuye, Bruno Fernandes na Jesse Lingard batsinda ibindi bitego, byatumye Manchester United isoza umukino itsinze Newcastle ibitego 4-1, mu mukino Paul Pogba yatanzemo imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Ishyaka, umuhate no kurema icyizere muri bagenzi be, byagaragajwe na Ronaldo wari ugarutse ku kibuga Old Traford yubakiyeho amateka kuva mu 2003-2009, byatumye benshi mu bafana b’iyi kipe yiyita amashitani atukura bari basinziriye bakanguka ndetse abari barihebye bigarurira icyizere.

Kuza kwa Cristiano muri Mancester United, byatumye iyi kipe igira imbaraga mu mpande zitandukanye, haba mu busatirizi bwayo, ishyaka n’icyize ku iki yose muri rusange, byanatumye abafana b’iyi kipe batangaza ko noneho bari ku rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka ndetse banafite amahoirwe yo kwegukana.

Mu mikino Ine Manchester imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino, iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 10, nyuma yo gutsinda imikino itatu, ikanganya undi mukino umwe.

Mu myaka itandatu yakiniye Manchester United, Cristiano yayifashije kwegukana ibikombe 9, birimo bitatu bya shampiyona y’u Bwongereza ndetse n’igikombe kiruita ibindio I Burayi cya Champions League.

Akinira Manchester United mu 2008, nibwo bwa mbere Cristiano yegukanye Ballon d’Or mu mateka, yanabimburiye izindi Enye zayikurikiye nyuma.

Mu mikino 292 Cristiano yakiniye Man.United, yayitsindiye ibitego 118. Ubu bikaba byiyongereyeho bibiri yatsinze nyuma yo kuyigarukamo mu kwezi gushize.

Cristiano yatsinze ibitego bibiri m,u mukino we wa mbere muri Manchester United nyuma yo kuyigarukamo

Cristiano Ronaldo yitezweho byinshi Old Traford

Icyizere ni cyose ku bakinnyi ba Manchester United bashaka igikombe cya shampiyona

Akanyamuneza ni kose ku bafana ba Manchester United bagaruye icyizere ku gikombe cya shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND