RFL
Kigali

"Hari ingeso mbi nize kuri bakuru banjye kandi ngeze aho ntabasha kuzireka rero munyigireho ibyiza ibibi mubindekere"-Sat B

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/09/2021 13:18
0


Umuntu aho ava akagera aba yiyizi imico ye, n'ubwo hari ibyo arengaho akabikora azi ko atari bibi kandi bitagaragara neza mu mboni z'abandi, rimwe na rimwe akabikora kuko yagerageje kubihunga bikananirana nk'uko Sat B umuhanzi ukomeye mu gihugu cy'u Burundi avuga ko hari imico mibi yigiye kuri bakuru be ariko ikaba yaramunaniye kureka.



Aba umwe agatukisha bose! Akenshi umuhanzi ashobora kuba yarinjiye muri muzika atanywa inzoga, adashurashura mu bakobwa, akunda bihamye, asabana n'abandi ariko ibi byose akagenda abikora ugasanga urukundo rwaramunaniye, akanywa inzoga n'ibindi. Sat B yirinze kuvuga imico mibi yisanzemo muri iyi minsi, ayigiye kuri bakuru be muri muzika. Ni imico yicuza cyane kandi atabasha kwigobotora ngo ayivemo.


Uyu muhanzi anyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ze yerekanye ko afite imico mibi itaramuturutseho, agasaba abantu kumwigiraho imico myiza bamubonaho, imibi bakayimurekera kuko nawe yamunaniye kuyivaho kandi ntako atagize bikanga, akaba bimwe muri ibyo abisabira imbabazi.


Sat B  yagize ati: "Hari ingeso mbi nize kuri bakuru banjye mu myaka ishize. Ngeze mu kigero nsanga naranduye ibingora kwiyambura. Niba nkuruta rero urarebe byiza abe ari byo unyigiraho, ibibi ubindekere, ntimunyerere nkanjye, mumbabarire".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND