Hamaze gufungurwa uburyo bwo gutora mu bihembo bitangwa buri mpeshyi na Kiss Fm. Austin uri mu babitegura yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye bahitamo kwifashisha uburyo bw'ikoranabuhanga rishingiye kuri interineti bwonyine.
Kuri ubu amatora mu bihembo bya ‘Kiss
Summer Awards’ biteguwe ku nshuro ya kane yamaze gufungurwa aho wabasha
guhesha abahanzi ukunda bari mu batangajwe muri bu cyiciro gihatanirwa.
Babinyujije kuri instagram yabo
bagize bati: ”Ubu watora umuhanzi, indirimbo cyangwa
producer ushyigikiye muri #KissSummwerAwards2021 uciye ku rubuga rwacu rwa interineti www.kissfm.rw”.
Mu kiganiro
gito INYARWANDA yagiranye na Uncle Austin twamubajije ku badafite uburyo bwo kuba babona interineti aho baherereye hirya no hino mu gihugu niba haba
hari ubundi buryo bwaba bwarateganijwe kugira ngo nabo batore, avuga ko kugera ubu ntabwo.
Agira ati: ”Oya kugeza ubu ni ubwa interineti, ubwa sms twabonaga atari ngombwa cyane kubera ko igihe ari gito”. Ibi bihembo bifite intego nyamukuru yo guhemba abanyamuzki bafashije abakunzi b’umuziki nyarwanda mu gihe cy’impeshyi.
Ibyiciro bigize ibi bihembo kugeza ubu ni ibitanu birimo: Indirimbo nziza, Umuhanzi mwiza, umu producer mwiza n'umuhanzi ukizamuka mwiza. Ikindi cyiciro cya gatanu cyo ntikiri mu byo abafana batorera.
Icyiciro cy’indirimbo nziza (Best Summer Song) gihataniwe muri uyu mwaka wa 2021 n'izirimo: Amata ya DJ Phil Peter na Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy, na Away ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza.
Umucuzi mwiza w’indirimbo (Best Summer Producer) gihataniwe n’abarimo Bob Pro, Clement, Ayoo Rash, MadeBeats na Element.
Umuhanzi mwiza (Best Summer Artis) gihataniwe n’abarimo Knowless Butera, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy.
Umuhanzi mushya mwiza ukizamuka (Best New Summer Artist) gitananiwe n’abarimo: Symphony Band, Niyo Bosco, Confy, Vestine na Dorcas, na Papa Cyangwe.
Bitaganijwe ko ibihembo bizatangwa tariki 26 Nzeri 2021.
Austin yatangaje ko igihe gito cyatumye batabasha kubona uburyo bwo gutora bifashije ikoranabuhanga rya SMS
Gutora byafunguwe aho abatora banyura ku rufuga rwa Kiss Fm bagahesha amahirwe abo bakunda bahataniye ibihembo bya Kiss Summer Awards
Indirimbo zihataniye ibihembo by'iyahize izindi muri iyi mpeshyi iri kugana ku musozo
Abahanga mu gutunganya umuziki ni bo hahataniye igihembo cy'uwahize abandi muri iyi mpeshyi
Abahanzi bahataniye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'impeshyi barimo na Juno utararenze umwaka mu muziki ariko wagaragaje ibikorwa bikomeye byamuhesheje kwisanga muri iki cyiciro
Abahanzi bashya ariko bigaragaje neza muri iyi mpeshyi bahanganiye igihembo cy'iyi mpeshyi mu barushije abandi
TANGA IGITECYEREZO