RFL
Kigali

Kiss Summer Awards: Uncle Austin yasobanuye impamvu bahisemo amatora yifashishije interineti yonyine

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/09/2021 17:37
0


Hamaze gufungurwa uburyo bwo gutora mu bihembo bitangwa buri mpeshyi na Kiss Fm. Austin uri mu babitegura yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye bahitamo kwifashisha uburyo bw'ikoranabuhanga rishingiye kuri interineti bwonyine.



Kuri ubu amatora mu bihembo bya ‘Kiss Summer Awards’ biteguwe ku nshuro ya kane yamaze gufungurwa aho wabasha guhesha abahanzi ukunda bari mu batangajwe muri bu cyiciro gihatanirwa.

Babinyujije kuri instagram yabo bagize bati: ”Ubu watora umuhanzi, indirimbo cyangwa producer ushyigikiye muri #KissSummwerAwards2021 uciye ku rubuga rwacu rwa interineti www.kissfm.rw”.

Mu kiganiro gito INYARWANDA yagiranye na Uncle Austin twamubajije ku badafite uburyo bwo kuba babona interineti aho baherereye hirya no hino mu gihugu niba haba hari ubundi buryo bwaba bwarateganijwe kugira ngo nabo batore, avuga ko kugera ubu ntabwo.

Agira ati: ”Oya kugeza ubu ni ubwa interineti, ubwa sms twabonaga atari ngombwa cyane kubera ko igihe ari gito”. Ibi bihembo bifite intego nyamukuru yo guhemba abanyamuzki bafashije abakunzi b’umuziki nyarwanda mu gihe cy’impeshyi.

Ibyiciro bigize ibi bihembo kugeza ubu ni ibitanu birimo: Indirimbo nziza, Umuhanzi mwiza, umu producer mwiza n'umuhanzi ukizamuka mwiza. Ikindi cyiciro cya gatanu cyo ntikiri mu byo abafana batorera.

Icyiciro cy’indirimbo nziza (Best Summer Song) gihataniwe muri uyu mwaka wa 2021 n'izirimo: Amata ya DJ Phil Peter na Social Mula, Igikwe ya Gabiro Guitar na Confy, My Vow ya Meddy, na Away ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza.

Umucuzi mwiza w’indirimbo (Best Summer Producer) gihataniwe n’abarimo Bob Pro, Clement, Ayoo Rash, MadeBeats na Element.

Umuhanzi mwiza (Best Summer Artis) gihataniwe n’abarimo Knowless Butera, Social Mula, Bruce Melodie, Juno Kizigenza na Meddy.

Umuhanzi mushya mwiza ukizamuka (Best New Summer Artist) gitananiwe n’abarimo: Symphony Band, Niyo Bosco, Confy, Vestine na Dorcas, na Papa Cyangwe.

Bitaganijwe ko ibihembo bizatangwa tariki  26 Nzeri 2021.

Austin yatangaje ko igihe gito cyatumye batabasha kubona uburyo bwo gutora bifashije ikoranabuhanga rya SMS 

Gutora byafunguwe aho abatora banyura ku rufuga rwa Kiss Fm bagahesha amahirwe abo bakunda bahataniye ibihembo bya Kiss Summer Awards

Indirimbo zihataniye ibihembo by'iyahize izindi muri iyi mpeshyi iri kugana ku musozo

Abahanga mu gutunganya umuziki ni bo hahataniye igihembo cy'uwahize abandi muri iyi mpeshyi

Abahanzi bahataniye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'impeshyi barimo na Juno utararenze umwaka mu muziki ariko wagaragaje ibikorwa bikomeye byamuhesheje kwisanga muri iki cyiciro

Abahanzi bashya ariko bigaragaje neza muri iyi mpeshyi bahanganiye igihembo cy'iyi mpeshyi mu barushije abandi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND