Umuhanzikazi Orthance yahuje imbaraga na Pacifica bakorana indirimbo bise ‘Mutima’. Orthance yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo yamutwaye umwanya. Yayituye buri wese ufite uwo akunda.
Muri iyi ndirimbo Orthance avugamo amagambo agaruka ku
rukundo yeretswe n’uwo avuga ko yamukunze kurenza abandi bose. Uyu muhanzikazi
uvuga ko yanditse iyi ndirimbo abikuye ku mutima ariko akanga kwerura neza,
impamvu yayo, yavuze ko igitekerezo nyirizina cyaturutse kuri Pacifica
bayikoranye.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo yaramvunnye, nayanditse nitonze ndetse
iyi ndirimbo niyo ya mbere nkoze ntuje, meze neza kandi nkayikora uko mbyifuza. Igitekerezo
cy’iyi ndirimbo cyavuye kuri Pacifica kuko ni we, ufite umukunzi bameranye neza
cyane, gusa nanone iyi ni imwe mu ndirimbo ifite amateka kubakunda kandi
nzizera ko bazayikunda cyane”.
Orthance yasabye abakunzi ba muzika ye n’abakunda muzika Nyarwanda muri rusange, kumushyigikira kuko ngo ibihangano afite inyuma ari byo bikomeye kandi birimo n’ubutumwa bukomeye. Uretse ‘Mutima’ yashyize hanze, Orthance yakoze indirimbo yise ngo Divorce yafatanyije na Shafty, avuga ko ifite aho ihuriye n’amateka y’uwari inshuti ye wamusabye kuyiririmba. Pacifica wafatanyije na Orthance ubusanzwe ni umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu umaze kumenyakana binyuze mu ndirimbo ze zikora kumitima y’abakundana.
TANGA IGITECYEREZO