RFL
Kigali

Rubavu: Orthance yashyize hanze indirimbo nshya ‘Mutima’ yakoranye na Pacifica-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:13/09/2021 13:08
0


Umuhanzikazi Orthance yahuje imbaraga na Pacifica bakorana indirimbo bise ‘Mutima’. Orthance yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo yamutwaye umwanya. Yayituye buri wese ufite uwo akunda.



Muri iyi ndirimbo Orthance avugamo amagambo agaruka ku rukundo yeretswe n’uwo avuga ko yamukunze kurenza abandi bose. Uyu muhanzikazi uvuga ko yanditse iyi ndirimbo abikuye ku mutima ariko akanga kwerura neza, impamvu yayo, yavuze ko igitekerezo nyirizina cyaturutse kuri Pacifica bayikoranye. 

Yagize ati: “Iyi ndirimbo yaramvunnye, nayanditse nitonze ndetse iyi ndirimbo niyo ya mbere nkoze ntuje, meze neza kandi nkayikora uko mbyifuza. Igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyavuye kuri Pacifica kuko ni we, ufite umukunzi bameranye neza cyane, gusa nanone iyi ni imwe mu ndirimbo ifite amateka kubakunda kandi nzizera ko bazayikunda cyane”.

Reba hano Mutima ya Orthance

Orthance yasabye abakunzi ba muzika ye n’abakunda muzika Nyarwanda muri rusange, kumushyigikira kuko ngo ibihangano afite inyuma ari byo bikomeye kandi birimo n’ubutumwa bukomeye. Uretse ‘Mutima’ yashyize hanze, Orthance yakoze indirimbo yise ngo Divorce yafatanyije na Shafty, avuga ko ifite aho ihuriye n’amateka y’uwari inshuti ye wamusabye kuyiririmba. Pacifica wafatanyije na Orthance ubusanzwe ni umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu umaze kumenyakana binyuze mu ndirimbo ze zikora kumitima y’abakundana.

REBA HANO INDIRIMBO 'MUTIMA' YA ORTHANCE NA PACIFICA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND