Kuri iki cyumweru cyo kuwa 12 Nzeri 2021 abanya Nigeria bayobora kompanyi ya ‘One Percent International’ yasinyishije umukinnyikazi Alliah waraye yanditse amateka mu imurikwa rya filimi yakoze ndetse na Platini P, bahishuye impamvu bahisemo gukorana nabo.
Isimbi Alliance uzwi nka Alliah wamamaye muri cinema nyarwanda kuri ubu wagutse akerecyeza no muri ‘NollyWood’ ikibuga kigari muri filimi zo muri Africa ndetse kiri mu bya mbere bikomeye bizwi ku isi nyuma ya ‘HollyWood’ yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimwe na ‘BollyWood’ yo mu Buhinde, mu imurikwa rya filimi ifite isaha 1 n’iminota 40 yemeza ko igaruka ku kigero cya hafi ya yose k’ubuzima bwe.
Ni igikorwa cyitabiriwe cyane n'abiganjemo ibyamamare, akaba ari ubwa mbere habaye igikorwa nk'iki kikitabirwa n'ibyamamare byinshi kuva COVID 19 yagera mu Rwanda. Mu bandi bitabiriye iki gikorwa ni abanya Nigeria bareberera Alliah inyungu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka kimwe n’umuhanzi Platini P uherutse kwinjira nawe muri iyi kompanyi yabo mu minsi micye ishize.
Aba banya Nigeria basobanuye
impamvu bahisemo aba bombi mu mpano nyinshi ziri mu Rwanda, ndetse banagaruka ku
kuba bifuza kuzamura benshi. Umuyobozi Mukuru wa One Percent International wari
witabiriye imurikwa rya filimi ya Alliah yagize ati: ”Twe dufasha kuzamura
abanyempano banyuranye tukabateza imbere.”
Akomoza ku mpamvu bahisemo
Alliah na Platini P agira ati: ”Ariko twe dufata ba bantu bamaze igihe bakora
bafite ibyo bagezeho mu mpano yabo mu gihe cy’imyaka myinshi ntabwo dufata
abagitangira. Platini P na Alliah ni bamwe muri abo.”
Alliah yamuritse iyi filime ye mu buryo
buteguye neza, akaba ari filime igaruka ku nkuru y’umubyeyi washatse abihatirizwa, nyuma
aza kubyara atabiteganije abaho mu buzima bugoye. Iyi filimi na none ikaba ari
nayo yahuje uyu mukobwa n’aba bajyanama be bo muri Nigeria.
Ni Filime igaragaramo abakinnyi banyuranye
kandi basanzwe bazwi muri cinema nyarwanda atariho honyine no mu bindi bikorwa
binyuranye by’imyidagaduro. Yanditswe kandi itunganywa na Bamenya ashingiye ku
nkuru y’ubuzima bwa Isimbi Alliance benshi bazi nka Alliah.
Umuyobozi wa One Percent International n'umwe mu bamwungirije, bemeje ko bahisemo Alliah na Platini P kubera impano bafite n'izina banditse mu byo bakora
Platini P aherutse gusinya amasezerano muri One Percent International yo guteza umuziki we imbere
Alliah yamuritse filime nshya mu birori by'akataboneka byongeye guhuriza hamwe ibyamamare byinshi
TANGA IGITECYEREZO