RFL
Kigali

Z’bra Rwabugiri yaririmbye ku buzima bw’ikuzimu avuga ko akumbuye abari ku Isi mu ndirimbo ye nshya-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:13/09/2021 16:12
0


Umuraperi Z’bra Rwabugiri n'ubwo adakunda kugaragara cyane mu itangazamakuru, ni umwe mu bakora injyana ya Hiphop bamaze kugaragaza ko bashoboye iyi njyana. Uyu musore ufashirizwa muri DangerZone yashyize hanze indirimbo nshya igaruka ku buzima bw’ikuzimu avuga ko akumbuye abagiye yo harimo n’ihabara yaryamagana naryo.



Muri iyi ndirimbo uyu musore yise 'Ubuzima bw'ikuzimu' aterura agira ati “Abari ku isi y’abazima mwiriwe, mwe muryohewe na mwe mubihiwe, dore ni wa muhungu wipfiriye, ikuzimu niho nibereye. Ndasuhuza abo nasize iduniya, narigendeye mbasigira isi yanyu, ubu nta kibazo mfite (…….).Nasanze yo ibyamamare, ibirangirire n’ibikomerezwa ,….(…..)”.

Rwabugiri avuga ko yapfuye bitunguranye anavuga ko urupfu utarucika rwakubonye. Uyu musore yatangarije InyaRwanda.com ko akora iyi ndirimbo yashakaga kugaragaza neza ubuzima bw’abapfuye babamo n’ubwo ngo ntawubabona. Avuga ko abantu bapfa ari abakene nyamara ngo bamara gupfa hagakusanywa amafaranga menshi mu gihe ngo byari bukorwe bariho.

Z’bra ati: “Ubundi n’ubwo nta muntu ubona abari ikuzimu ariko nabo baba bafite ubuzima babayemo butari buhabanye n’ubwo twari tubazi mo hano ku isi (Iyo ni imboni ya Rwabugiri). Erega urupfu ntabwo wamenya isaha rugusurira niyo mpamvu njye mbona ibyo gukusanya amafaranga yo kubashyingura byari bikwiriye kuba bakiri mu isi". 

Ati "Iyi ndirimbo nayikoze kugira ngo buri wese yigengesere amenye neza ko ubuzima bwo kuri iyi si, butaramba bityo ukwiriye kubaho nkuzapfa ejo”.

Rwabugiri ni umwe mu basore bakiri bato bitezwe ho byinshi ahazaza.


Z'Bra Rwabugiri yashyize hanze indirimbo nshya yise Ubuzima bw'ikuzimu

REBA HANO 'UBUZIMA BW'IKUZIMU' YA Z'BRA RWABUGIRI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND