RFL
Kigali

Ibumba Claudine, umuririmbyi w'umuhanga watangiranye na True Promises yasohoye indirimbo yakoranye na Didier Ntwali-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/09/2021 8:26
0


Ibumba Claudine uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uri mu batangiranye n'itsinda rya True Promises Ministries ryamamaye mu ndirimbo 'Mana Urera', yatangiye kuririmba ku giti cye aho kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise 'Nimusogongere' yakoranye na Dider Ntwari. Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo.



Ibumba Claudine ni umwe mu baririmbyi b'abahanga batangiranye n'itsinda rya True Promises Ministries ryatumbagirijwe ubwamamare n'indirimbo 'Mana urera' n'izindi zitandukanye. Ibumba, yaje kwerekeza muri Kenya, akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye magingo aya hamwe n’umuryango we.

Uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo ye ya 2 yakoranye na Ntwali Didier umu Producer akaba n'umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite mu muziki uhimbaza Imana. Ni indirimbo yitwa "Nimusogongere" ikaba ije nyuma y’amezi agera kuri 3 Ibumba ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Niwe uduha kunesha."

Mu kiganiro na Ibumba Claudine, yatangaje aho yatangiriye impano ye yo kuririmba, imishinga yimirije imbere igendanye n’umuziki yinjiyemo nk'umuhanzikazi wigenga ni ukuvuga ukora muzika ku giti cye, ndetse anavuga impamvu yahisemo gukorana indirimbo na Didier Ntwali ari nawe watunganyije iyi ndirimbo bakoranye.

Ibumba Claudine yagize ati: "Natangiye kuririmba muri Sunday school, ariko ninjiye mu by'umuziki nk’umuhanzikazi uyu mwaka wa 2021. Mfite indirimbo 4, ebyiri ni ziriya nakoze, izindi 2 ziri muri studio. Impamvu nahisemo gukorana na Didier, ni uko nakunze uburyo aririmba (mbonye songs ziwe kuri YouTube). Gahunda mfite ni ugutanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo (kubwiriza biciye mu ndirimbo)."


Ibumba Claudine, amaraso mashya mu muziki wa Gospel


Ibumba yashyize hanze indirimbo yakoranye na Didier Ntwari

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA NIMUSOGONGERE YA IBUMBA CLAUDINE FT DIDIER NTWARI

REBA HANO INDIRIMBO 'NIWE UDUHA KUNESHA' YA IBUMBA CLAUDINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND