RFL
Kigali

Album nshya ya Drake 'Lover Boy' yahawe igihembo gikomeye na Billboard

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/09/2021 8:04
0


Album nshya ya Drake yitwa Lover Boy yamuhesheje igihembo gikomeye yagenewe na Billboard kije gikurikirana n'ibindi yakiriye mu minsi itarenga 10 imaze harimo n'icya spotify.



Umuraperi ukomoka muri Canada akomeje kwesa uduhigo harimo by'umwihariko utwo amaze kwandika kuva yashyira hanze Album nshya yise 'Lover Boy' yagiye hanze kuwa 03 Nzeri 2021 bivuze ko itararenza iminsi 10. Kuri ubu yahawe igihembo na Billboard nyuma y'uko Album ikoze amateka yaherukaga muri 2020 yo kumara icyumweru iyoboye izikunzwe muri magana 200 zo kuri uru rukuta rusumba izindi mu muziki.

Mu cyumweru cya mbere cyayo yagize ibihumbi birenga 600 (613,000) z'abayiguze mu buryo bwo kuyumva muri Leta zunze ubumwe za Amerika bingana na Miliyoni zirenga 743.7 z'abamaze kuyumvira muri iki gihugu.

Ibi bikaba byaherukaga ku kigero cyo hejuru nka gutya kuri Album ya Taylor Swifts  yitwa 'Folklore' yo yahereyeho ku 846,000 'Units', hari kuwa 08 Kanama 2020. Na none iki gihembo Drake agihawe ku bw'amateka ya Album kuri Billborad mu myaka 65 yo kuba yinjiye mu 8 zageze igikundiro gisubye izinidi k'urutonde rwa 200 zikunzwe. 

Drake akurikira abanyamuziki babayeho mu myaka yo hambere bari bagize itsinda rya Beatles babayeho mu myaka 1960 Album yabo bashyize hanze yariho indirimbo 14 ikaba yaranditse amateka ashyira ku mwanya wa mbere ritarakurwaho mu myaka myinshi itambutse. Bagakurikirwa ku mwanya wa kabiri na Jay Z kuri Album yashyize hanze y'indirimbo 14, Bruce Springsteen, Barbara Streisand, Drake, Eminem, Elvis Presley na Kanye West.

Iyi Album ya 10 ya Drake ikaba yaranaciye agahigo kurukuta rucururizwaho umuziki rwa spotify aho mu mateka y'umunsi wayo wa mbere ariyo kuva rwabaho yumvitswe cyane. Kuri ubu kandi Drake ni we uyoboye urutonde rw'abahanzi b'ikinyacumi beza wanabiherewe ibihembo bakoze neza hagati ya 2009 na 2019.

Ubu nibwo butumwa bwatanzwe na spotify bemeza ko Album nshya ya Drake yaciye agahigo ku kunvwa cyane mu mateka y'uru rukuta mu gihe cy'umunsi umwe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND