RFL
Kigali

Britney Spears yambitswe impeta na Sam Asghari-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/09/2021 7:39
0


Britney Spears yatangaje ko yambitswe impeta n'umukunzi we bari bamaranye igihe kirekire ari we Sam Asghari. Ibi bikaba bibaye mu gihe uyu mukobwa ari gusoza imanza amazemo iminsi na se.



Umuhanzikazi w'icyamamare Britney Spears yashyize amashusho mato agaragaza ko yambitswe impeta n'umukunzi we. Ibi bikaba bije nyuma y'intambara Britney Spears amazemo imyaka 13 arwana ari kugera ku musozo zo kuba ubuzima bwe n'imitungo ye byacungwaga na se.

Yatangaje ko izi ntugunda zamubuzaga kuba yabasha kubana n'umukunzi we Sam Asghari cyangwa ngo abe yabasha kubyara abandi bana. Ibijyanye n'ifatirwa ry'imitungo ye n'igisa n'ubuzima bwe bikaba byatangiranye n'umwaka wa 2008.

Sam Asghari w'imyaka 27, nawe yagaragaje ko yishimiye kwambika impeta Britneye Spears. Akaba asanzwe ari umutoza  w'imyitozo ngoramubiri n'umukinnyi wa filimi. Ubutumwa Sam yatanze yabuherekeje amafoto agaragara akanyamuneza kabo bombi basomana ndetse Britney Spears yambaye impeta.

Aba bombi bakaba baramenyanye mu mwaka wa 2016 ubwo hajyaga gufatwa amashusho y'indirimbo za Britney. Umujyanama wa Sam nawe yemeje ibyo kwambikana Britney impeta y'urukundo. Agira ati: "Abakundana bombi bambikanye impeta none nyuma y'igihe kirekire bari mu rukundo kandi barashimira urukundo, ubufasha n'amashimwe mwabarase."

Spears w'imyaka 39 yarushinze inshuro zigera kuri ebyiri, mu mwaka wa 2004 yasezeranye n'inshuti ye yo mu bwana bwe, Jason Alexander mu birori byabereye muri Las Vegas, gusa umunezero wabo ntiwatinze kuko baje gutandukana. Muri uwo mwaka yaje gushyingiranwa na Kevin Federline, babyaranye abana 2 bakaza gutandukan mu mwaka wa 2007. 

Mu cyumweru gishize se w'uyu muhanzikazi yujuje impapuro muri Los Angeles zemerera Britney kongera kwigenga ibintu byari byarageragejwe mu myaka ibiri ishize inshuro zigera kuri ebyiri ariko bikajya byanga.

Britney Spears yambitswe impeta n'umukunzi we Sam Asghari











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND