RFL
Kigali

Inyubako ikoreramo IGIHE LTD yafashwe n'inkongi y'umuriro-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:13/09/2021 1:59
0


Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 12 Nzeri 2021, inyubako y’aho bita kwa Ndamage mu mujyi wa Kigali munsi ya T2000 yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya cyane. Iyi nyubako yahise igice cyo hejuru ari nacyo IGIHE LTD ikoreramo.



Gushya kw'iyi nyubako byababaje abantu benshi nk'uko babitangaje ku mbuga nkoranyambaga, banihanganisha abakorera muri iyi nyubako cyane cyane IGIHE LTD na cyane ko ikorera mu gice cyo hejuru kibasiwe cyane n'iyi nkongi. Umunyamakuru Mike Karangwa mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati "Nkomeje cyane abavandimwe, inshuti n'abayobozi ba IGIHE LTD ku byago by'inkongi y'umuriro yibasiye inyubako bakoreramo. Iyi ni inkuru ibabaje cyane rwose. Pole sana".

Ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi y’umuriro, gusa amakuru ahari ni uko nta muntu wahakomerekeye. INYARWANDA yamenye amakuru avuga ko hari byinshi byangiritse ku ruhande rwa IGIHE LTD kubera iyi nkongi y'umuriro ariko ntibiratangazwa. IGIHE LTD yatangaje ko "nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahagirire ikindi kibazo". Yongeyeho kandi ko ibyabaye bitari bukome mu nkokora inshingano zayo z'ibanze zo gutangaza amakuru n'izindi serivisi itanga.


Iyi nyubako yahiye cyane igice cyo hejuru 


IGIHE LTD yatangaje ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahagirire ikindi kibazo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND