Abantu benshi bafata Facebook nk’urubuga rubi rutandukanya abakundana, ibi babitekereza kubera ko bamara umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga kurenza uko baganira bo ubwabo. Igihe cyo kumarana n’uwo mukundana ntikigomba kubarwa, kuko cyakabaye kinini. Mukobwa dore inama z’ibyo wajya ukora buri joro ukarinda uwo wihebeye.
1.Gufatanya
guteka no kurya
Gutekera uwo mukundana bizana inyungu nyinshi cyane: Bituma mumenyana, mukigira hamwe, ndetse
bikanabaha inzibutso. Iyo mutekeye hamwe, mwibukiranya ibyo mukunda guteka,
uko boza amasahani ,… bigatuma mwiyumva nk’aho umubano wanyu ari ubwunganizi. Iyo
mwembi mwatetse ntawe uvuga ngo yananijwe no guteka, nta n’umwe wumva ari
wenyine. Nyuma yo gutekera hamwe muba mugomba no gusangira ibya nijoro, ubundi
umubano wanyu ukaba ntamakemwa.
2. Ujye
umuganiriza , umubaze uko umunsi wagenze
Mukobwa , icyo ukwiriye gukora ni ugufata umwanya
wawe, ukaganiriza umusore mukundana, ukamubaza uko umunsi wagenze, ukamurinda
umunaniro n’umuhangayiko. N’ubwo umunsi waba utagenze neza, ntabwo wabura ikintu
cyiza cyo kuvuga kuri wo cyiza noneho ukamureka agasinzira, ariko ntasinzirane
uguhangayika.
Utubazo duto ariko twiza wamubaza, twazamura
amarangamutima ye, tukamusubiza mu mwanya akongera akamera neza. Ni ingenzi kuri
wowe rero kumenya uko yiriwe.
3.Ujye
umwitegereza cyane, umwereke urukundo
Kumwitegereza mu maso ni ikintu gikomeye cyane. Muri uku kumwitegereza, ushobora kuvanamo ikintu kizima kuri we. Imbaraga zitagaragara, zikora iyo uri kwitegereza uwo mukundana mu maso. Zigufasha gukuraho imipaka yakabatanyije, zigatuma muruhuka mwembi.
Mwitegereze nawe azakureba noneho murebane mu maso.
Inkomoko: Opera News
TANGA IGITECYEREZO