Flavio Againo ufite inzozi zo kugera ku rwego mpuzamahanga yashyize hanze indirimbo nshya 'Asante_Video

Imyidagaduro - 10/09/2021 10:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Flavio Againo ufite inzozi zo kugera ku rwego mpuzamahanga yashyize hanze indirimbo nshya 'Asante_Video

Umuhanzi wese udafite intumbero n'ingamba mubyo akora biragorana cyane guha umurongo ibyo akora ngo abe yakwagura muzika. Flavio Againo ufite inzozi zo kugera ku rwego mpuzamahanga muri muzika yashyize hanze indirimbo nshya yitwa' Asante'' .

Cyubahiro Arnaud ukoresha akazina ka  Flavio Againo muri muzika, avuga ko yatangiye muzika byeruye  muri 2016 kuko mbere yabikoraga nta murongo yabihaye, akaririmba indirimbo yishimisha.


Uyu muhanzi watangiye injyana ya AfroBeat, amaze gushyira hanze indirimbo 6 ze bwite zirimo “I Don't Care ", “Ntawaguhiga ", “Indangamuntu ", n'izindi. Aganira na Inyarwanda, yemeje ko agomba gukora indirimbo zirimo ubutumwa buri wese yakwisangamo.


Flavio yakuze akunda muzika, akajya asubiramo indirimbo z'abandi bahanzi batandukanye, akumva afite inzozi zo kuzaba umuhanzi. Afata umuhanzi Meddy  nk'icyitegererezo kuri we, akamwigiraho byinshi. Flavio Againo, asaba abahanzi bazamutse gufata akaboko bagenzi babo bato. Ku nzozi ze yumva ko yazaba umuhanzi mpuzamahanga, akaba yakwitabira ibihembo  bitandukanye bikomeye. 

KANDA HANO WUMVE ASANTE  YA FLAVIO AGAINO

">



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...