Kigali
Bralirwa
-->

‘’Iki gihugu ni ukuri gifite ubutabera’’ Mu byishimo byinshi wa mugore warogoye ubukwe yasubijwe abana be b’impanga nyuma y’imyaka ibiri

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/09/2021 18:46
3


Dukuzumuremyi Janvière wari uherutse kurogoya ubukwe bw’uwari umugabo we nyuma yo kumutwara abana be babiri b’impanga, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubasubizwa hari hashize imyaka ibiri atabaca iryera.



Ibi byose byatangiye ubwo uyu mu mama Janviere bakunze kwita mama Teta yakiraga inkuru y’uko umugabo we agiye gusezerana mu rusengero n’undi mugore, mu gihe we bari bamaze kubyarana inshuro eshatu ariko zavuyemo abana batanu, kuko hari imbyaro ebyiri babyayemo impanga.

Akimara kwakira aya makuru ntabwo yigeze abyihanganira. Mama Teta yihutiye kugera aho iryo sezerana ryari rigiye gutangirwa I Gikondo mu Rusengero rw’Abangilikani, ubundi araritambamira isezerano ntiryaba rigitanzwe, bitewe n’ikibazo yari amaze kugaragaza.

icyo gihe icyo yasabye umugabo we ni ukumuha abana be babiri b’impanga z’abahungu yavugaga ko yamwatse, akababona kuko yavugaga ko yabimweho uburenganzira bwose, akibaza impamvu abana be barerwa nk’imfubyi kandi bafite ababyeyi bombi.

Janvière mu byishimo byinshi nyuma yo kubona abana be

Nyuma y’uko inkuru igeze hanze, abantu benshi bayigarutseho ndetse bihagurutsa abatari bake harimo n’abakekaga ko ari igihuha cyakinwe, nyamara si ukuri kuko mama Teta waganiriye na Afrimax Tv yashimangiye ko atari igihuha, ahubwo ko noneho abari basigaye bamuhamagara baramubazaga ese abana bawe barabaguhaye.

Muri abo bantu benshi babashije gusoma inkuru ya InyaRwanda, ndetse banarebye amashusho ya Afrimax Tv ari nayo dukesha iyi nkuru, bagiye batambutsa ubutumwa ku bayobozi batandukanye b’igihugu, ari nako ubutumwa bwabo bwageze kuri Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Johnston Busingye, akizeza ubutabera uyu mubyeyi.

Muri ubwo butumwa butandukanye, Uwitwa Sylvie Nsanga, yagize ati: “Iyaba buri mugore yamenyaga uburenganzira bwe n’ubw’abana be. Sinitaye ku kuba hari urukundo cyangwa rudahari, ibi ni ibintu bigayitse, umugabo muzima wiba impinja koko?”


Janvière agikundana n'umugabo babyaranye abana batanu

Muri ubwo butumwa yahamagariye inzego zitandukanye zirimo RIB, Polisi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asaba ko zafasha uyu mugore.

Ati “Nk’uko mubikora, mutabare uyu mubyeyi ari no kubasaba…icyaha cya mbere cyabaye, ni ukwiba abana bagatandukanwa na nyina, akabahisha nta rukiko rubyemeje.”

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yahise amusubiza ko inzego z’Ubutabera ziri gukurikirana iki kibazo. Ati “Turi gukurikirana iki kibazo kandi ubutabera buzatangwa.”

Mu gihe kitarambiranye ndetse bisa nko guhuhaho, mama Teta yakiriye inkuru imubwira ko agomba kwitegura akajyana n’abakozi b’akarere ka Rwamagana atuyemo, kuzana abana be mu karere ka Nyagatare nk’uko yari yabisabye.

Abana ba Janvière bakorewe ibirori nyuma y'imyaka 2 batababona

Uyu munsi ahagana I saa munani z’amanywa, nibwo Mama Teta ari mu modoka y’akarere ka Rwamagana yari asesekaye iwe mu rugo ari kumwe n’abana be babiri b’impanga avuye kubazana I Nyagatare.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya youtube ya Afrimax Tv , uyu mubyeyi yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima yatewe no kuba yakiriye abana be nyuma y’imyaka ibiri atababona. Yavuze ko umutwaro yari afite wose ameze nk’uwutuye hasi kuko ngo yendaga gusandara umutima kubera kuba ukubiri n’abana be, none ubu akaba ababonye ashimira byimazeyo inzego zose zamufashije, kugira ngo ikifuzo cye kibashe kuba kigezweho.

Ati: “Ikintu kinshimishije uyu munsi, ni inkuru idasanzwe kuri njyewe ni inkuru y’ibyishimo, imaze imyaka ibiri. Iyo myaka ibiri maze yari iy’umubabaro ariko ndumva uyu munsi  ari uwibyishimo. ikintu kinshimishije nk’uko umbajije ngo nishimye, ni ukuri ndishimye.”

Yongeraho ati: “Maze igihe kinini naratandukanye n’abana banjye babiri b’impanga b’abahungu, mu biganiro twagiye tugirana nagiye mvuga n’ukuntu nabasabye papa wabo ngo bansure barabyanga, kugera ubwo byarinze no kugera igihe akora buriya bukwe naramubuze, musanga muri buriya bukwe nukuri ntakindi kintu namushakagaho usibye abana banjye”.

Abana batanu ba Janvière yabyaye impanga inshuro ebyiri

Janvière yakomeje avuga ko icyo yari agamije atari ukubuza ubukwe kuba ahubwo ko yashakaga abana be. 

Ati: “Ntabwo nari mbabajwe n’uko ashatse, kubera ko n’ubundi twari tumaze igihe kinini tutabana naranabyakiriye. Ikintu nashakaga njyewe ni abana banjye, rero yari yarabanyimye naranamubuze, uriya munsi ngirirwa amahirwe yo kumva ngo ari aha n’aha rwose niyemeza kumusangayo nkamwaka abana banjye. Inzego z’ubutabera zahise zibijyamo bumva ikibazo mfite, kandi koko cyari kinteye agahinda, babijyamo uyu munsi wa none nibyo byishimo mumbonana bampesheje abana banjye, niko kanyamuneza mundebana”.

Ambasaderi Busingye Johnston yari yijeje ubutabera Janviere( Icyo gihe yari Minisitiri w'Ubutabera)


Janvière ati: “Iki gihugu cyacu ni ukuri gifite ubutabera burengera abaturage. Njyewe navuga ngo by’umwihariko nababonye nabasabye imyaka ibiri, kuko nabasabye mu ibanga ahari niko nabyita, kuko nabasabaga ise nkabasaba sekuru biranga birananirana, ariko kuko byagiye hanze muri buriya bukwe byatumye ubuyobozi bwinjira mu kibazo cyanjye. Ndashimira ubuyobozi bwinjiye mu gahinda kanjye bukabasha kunkemurira ikibazo”.

Abana ba Janviere Ubwo bageraga mu rugo

Binjiye basanga abandi bana babiteguye

Uwari umugabo wa Janviere ubwo yari agiye gusezerana n'undi mugore

KANDA HANO UREBE UYU MUBYEYI ABONANA N'ABANA BE NYUMA Y'IMYAKA IBIRI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mupicé1 month ago
    Rwose biranejeje👍👍👍 abana nkaba b impanga ntiwabavirira ngo bishoboke😍😍😍
  • gashikazi gashumba1 month ago
    Ikibazo cyo kubona abana be kirakemutse. Njye ndibaza niba icyo kubatunga nacyo gikemutse. Azasubirayo se kongera kumutesha umutwe ngo namuhe indezo bahu!!??
  • Cyiza1 month ago
    Ni byiza cyane, ndizera ko umugabo yemeye no kujya abaha rasiyo batagaruka ari abo kwicwa n'inzara batabona nuko biga. Imana imurindane nabo.



Inyarwanda BACKGROUND