Hari amafunguro abantu bakunda gufata cyane mu buzima busanzwe nyamara batazi ko agira ingaruka zishobora no gutuma bahasiga ubuzima bwabo. Iyi nkuru iragufasha kuyamenya no kumenya uko wakwitwara igiye uri kuyategura cyangwa ugiye kuyarya.
1.Ibihumyo
Ibihumyo biri kuba kimomo cyane ku bantu bose, uko
imyaka igenda iza ni ko iki kiribwa kiri kwigarurira abantu benshi cyane. Hari
ubwoko bw’ibihumyo byifitemo uburozi buri ku rwego rwo hejuru cyane. Ntabwo ibihumyo
byose bimeze kimwe. Ibihumyo byitwa Grimini Mushrooms bikora isosi nziza ariko
ibyitwa Amanita byangiza umwijima bikaba byatera n’urupfu. Ugomba
kwitondera ubwoko bw’ibihumyo ufata.
2.Inyanya (amababi)
Burya imbuto zitoshye, zitukura ziba zirimo uburozi (Glycoalkaloid). Hari
n’abakoresha cyane amababi y’inyanya, aya mababi azwiho gutera igifu kubabara
cyane no guhangayika. Koresha neza amababi y’inyanya niba ubikunda. Ntabwo ari
amababi y’inyanya gusa bavuga hano ahubwo n’andi mababi y’ibindi biti ntabwo ari
meza kuri wowe mu gihe warengeje urugero. Amababi y’inyanya aba arimo icyitwa ‘Tomatine
na Solamine’ kigira ingaruka ku buzima iyo hafashwe iby’umurengera.
3.Ubunyobwa
(Bubisi).
Kurya ubunyobwa bubisi bwinshi bitera Allergic. Butera kuba uwaburiye yabura amahwemo, kubura umwuka,..Ntabwo ari byiza kurya
ubunyobwa bubisi ukarenza urugero kuko ari uburozi bubi.
4.Ibijumba
Ibijumba byifitemo uburozi mu migozi yabyo no mu mababi, gusa ubu burozi buri mu bijumba ni buke cyane ku buryo butapfa guteza ibibazo, gusa iyo uriye byinshi ukarenza urugero na bwa burozi buriyongera. Ibibazo biva mu kurya ibijumba biterwa cyane no kurya imigozi y’ibijumba nk’imboga cyangwa gukoresha umutobe w’ibijumba cyane ku bawukora. Kurya ibijumba mu gihe kitari icyabyo bitera ikibazo. Kubika ibijumba ahantu habi nabyo bishobora guteza ibibazo. Kubibika cyane ntabwo ari byiza.
Inkomoko: Opera
News
TANGA IGITECYEREZO