RFL
Kigali

Dore amafunguro 4 ufata agira ingaruka zishobora no gutuma uhasiga ubuzima

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/09/2021 10:37
0


Hari amafunguro abantu bakunda gufata cyane mu buzima busanzwe nyamara batazi ko agira ingaruka zishobora no gutuma bahasiga ubuzima bwabo. Iyi nkuru iragufasha kuyamenya no kumenya uko wakwitwara igiye uri kuyategura cyangwa ugiye kuyarya.



1.Ibihumyo

Ibihumyo biri kuba kimomo cyane ku bantu bose, uko imyaka igenda iza ni ko iki kiribwa kiri kwigarurira abantu benshi cyane. Hari ubwoko bw’ibihumyo byifitemo uburozi buri ku rwego rwo hejuru cyane. Ntabwo ibihumyo byose bimeze kimwe. Ibihumyo byitwa Grimini Mushrooms bikora isosi nziza ariko ibyitwa Amanita byangiza umwijima bikaba byatera n’urupfu. Ugomba kwitondera ubwoko bw’ibihumyo ufata.

2.Inyanya (amababi)

Burya imbuto zitoshye, zitukura ziba zirimo uburozi (Glycoalkaloid). Hari n’abakoresha cyane amababi y’inyanya, aya mababi azwiho gutera igifu kubabara cyane no guhangayika. Koresha neza amababi y’inyanya niba ubikunda. Ntabwo ari amababi y’inyanya gusa bavuga hano ahubwo n’andi mababi y’ibindi biti ntabwo ari meza kuri wowe mu gihe warengeje urugero. Amababi y’inyanya aba arimo icyitwa ‘Tomatine na Solamine’ kigira ingaruka ku buzima iyo hafashwe iby’umurengera.

3.Ubunyobwa (Bubisi).

Kurya ubunyobwa bubisi bwinshi bitera Allergic. Butera kuba uwaburiye yabura amahwemo, kubura umwuka,..Ntabwo ari byiza kurya ubunyobwa bubisi ukarenza urugero kuko ari uburozi bubi.

4.Ibijumba

Ibijumba byifitemo uburozi mu migozi yabyo no mu mababi, gusa ubu burozi buri mu bijumba ni buke cyane ku buryo butapfa guteza ibibazo, gusa iyo uriye byinshi ukarenza urugero na bwa burozi buriyongera. Ibibazo biva mu kurya ibijumba biterwa cyane no kurya imigozi y’ibijumba nk’imboga cyangwa gukoresha umutobe w’ibijumba cyane ku bawukora. Kurya ibijumba mu gihe kitari icyabyo bitera ikibazo. Kubika ibijumba ahantu habi nabyo bishobora guteza ibibazo. Kubibika cyane ntabwo ari byiza.

Inkomoko: Opera News 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND