RFL
Kigali

Dore ubusobanuro bw’izina Otis

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/09/2021 13:02
3


Ubusanzwe INYARWANDA ibagezaho ubusobanuro bw’amazina atandukanye, kuri ubu turarebera hamwe ubusobanuro bw’izina Otis, inkomoko yaryo, ibiranga ba Otis n’ibibatera amahirwe mu buzima busanzwe.



Otis.(o-Tis) ni izina rifite inkomoko mu gihugu cy’u Budage, aho risobanura ubukire. Umubyeyi witwa Otto, ashobora kwita umwana we w’umuhungu Otis (Otis = Umwana wa Otto).

Irizina Otis kandi riboneka cyane mu gihugu cy’u Bwongereza aho rihabwa umwana w’umuhungu, aha mu Bwongereza iri zina ryavanwe kuri Odo, Botis, Oda na Ode.

Izina 'Otis' ntirishobora gusobanurwa mu magambo make. Iri zina  nanone risobanura ibyifuzo by’umutima, na kamere yawo. Otis ni zina ryerekana ko uri umuntu ugira ubumuntu kandi utanga ndetse wifuza guhindura isi no kuba ahantu heza. 

Otis akunda gukoresha impano ye yo guhanga kugira ngo ateze imbere impano. Otis aba ari umwana mwiza ufite ubuhanga, kandi agaragara neza mu myitwarire ye.

Umutima wa Otis uba wifuza gufasha no kwita ku bo akunda. Aha agaciro indangagaciro z'umuryango n'imigenzo. Aba yiteguye kwigomwa ku bw’abandi. Akunda gutanga inama n’ubushobozi busanzwe ku wabona bukenewe. Abantu bamwegereye bashima urukundo abaha.

Iyo abantu bumvise izina Otis, bamubona nk’umuntu wuzuye ubuzima, uzarama ndetse bakamubona cyane nk’umuntu mwiza. Otis ntajya yishuka. Aba agaragara nk’umwana kurenza imyaka ye kandi akunda imyenda myiza ikiri mishya n’imitako. Aharanira kubahiriza no gukurikiza amategeko agenga umuco. Afite imyizerere ikomeye. Otis ntajya agira ishyari.

Umuhamagaro w’abantu bitwa ba Otis ushobora kuba: Ubuhanzi, gukina  ikinamico, ubwanditsi, ashobora kuba umukinnyi w’umupira, gushushanya, umwarimu, umupasiteri ndetse Otis ashobora gukora mu bukerarugendo.

Ibara ry’amahirwe kuri  Otis: Umutuku

Umunsi w'amahirwe: Kuwa Mbere no kuwa Gatanu

Amahirwe y'ibimera: Tungurusumu, igitunguru, amababi asanzwe, imbuto ya sinapi n’urusenda

Inkomoko: Myfirstname.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeph2 years ago
    Mwiriwe neza,izina noriella bisobanura icyi?
  • Gutamani4 months ago
    Munsonanurire izina Salphine
  • BAYINGANA CHARLES1 month ago
    Ubusobanuro bwizina.jisilene





Inyarwanda BACKGROUND