Ubusanzwe INYARWANDA ibagezaho ubusobanuro bw’amazina atandukanye, kuri ubu turarebera hamwe ubusobanuro bw’izina Otis, inkomoko yaryo, ibiranga ba Otis n’ibibatera amahirwe mu buzima busanzwe.
Otis.(o-Tis) ni izina rifite inkomoko mu gihugu cy’u Budage,
aho risobanura ubukire. Umubyeyi witwa Otto, ashobora kwita umwana we w’umuhungu
Otis (Otis = Umwana wa Otto).
Irizina Otis kandi riboneka cyane mu gihugu cy’u Bwongereza
aho rihabwa umwana w’umuhungu, aha mu Bwongereza iri zina ryavanwe kuri Odo,
Botis, Oda na Ode.
Izina 'Otis' ntirishobora gusobanurwa mu magambo make. Iri zina nanone risobanura ibyifuzo by’umutima, na kamere yawo. Otis ni zina ryerekana ko uri umuntu ugira ubumuntu kandi utanga ndetse wifuza guhindura isi no kuba ahantu heza.
Otis akunda gukoresha impano ye yo guhanga kugira ngo ateze
imbere impano. Otis aba ari umwana mwiza ufite ubuhanga, kandi agaragara neza mu myitwarire ye.
Umutima wa Otis uba wifuza gufasha no kwita ku bo
akunda. Aha agaciro indangagaciro z'umuryango n'imigenzo. Aba yiteguye kwigomwa
ku bw’abandi. Akunda gutanga inama n’ubushobozi busanzwe ku wabona bukenewe. Abantu
bamwegereye bashima urukundo abaha.
Iyo abantu bumvise izina Otis, bamubona nk’umuntu
wuzuye ubuzima, uzarama ndetse bakamubona
cyane nk’umuntu mwiza. Otis ntajya yishuka. Aba agaragara nk’umwana kurenza
imyaka ye kandi akunda imyenda myiza ikiri mishya n’imitako. Aharanira
kubahiriza no gukurikiza amategeko agenga umuco. Afite imyizerere ikomeye. Otis
ntajya agira ishyari.
Umuhamagaro w’abantu bitwa ba Otis ushobora kuba: Ubuhanzi, gukina ikinamico, ubwanditsi, ashobora kuba umukinnyi
w’umupira, gushushanya, umwarimu, umupasiteri ndetse Otis ashobora gukora
mu bukerarugendo.
Ibara ry’amahirwe kuri Otis: Umutuku
Umunsi w'amahirwe: Kuwa Mbere no kuwa Gatanu
Amahirwe y'ibimera: Tungurusumu, igitunguru, amababi asanzwe, imbuto ya sinapi
n’urusenda
Inkomoko: Myfirstname.com
TANGA IGITECYEREZO