Kigali
Bralirwa
-->

UKO MBIBONA: Ni iyicabutumwa! 'CANO' za Youtube zirimo gutuma bamwe mu bitirirwa izina ry'Imana bakorera satani batabizi - Sam Muvunyi

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/09/2021 12:50
0

Muri iyi minsi abantu benshi barimo gushakira amaramuko kuri YouTube bakihisha mu kintu kitwa ivugabutumwa. Nyamara ahubwo wareba neza uzasanga ari iyicabutumwa ndetse ari ugukorera satani. Gusa bamwe bamukorera batanabizi.



Urugero reba nko kuba umuntu abana n'abantu ku rubuga barenga ijana biyeguriye kwamamaza Kristo ariko umwe muri bo akabavamo akajya gutunga indangururamajwi (microphone) umuntu wiyemerera ko ari umutinganyi ndetse nta gahunda yo kubireka. Yanarangiza agafata iyo link akayisangiza babantu babana ku rubuga.  Ukibaza niba yarabuze umuntu yatunga micro ngo abwirize abo batinganyi bikakuyobera. 

Cyangwa umuntu agashakisha abantu barenga icumi ngo bakomerekeye mu nsengero ariko ntashake icumi bahakiriye ngo nabo bakorane ikiganiro. Ibi bitera imbaraga abadashaka kuyoboka insengero. Nyamara no mu muco wacu bari bazi ko idini ari ikintu umuntu akwiriye kuba afite nk'irerero mu myemerere. Kuko hari ubwo batukanaga ngo 'Kabure idini' bashatse kuvuga ngo urakabura aho ubarizwa.

Hari n'ubwo usanga umutwe w'ikiganiro ntaho uhuriye n'imbumbe y'ubutumwa burimo kandi ugasanga uwo muntu wabikoze yibeshyera ngo ni umukristo. Gusa Bibiliya yo ibivuga neza ngo ni aba se satani. Hari abantu benshi bafite ibyo gutanga byakwagura ubwami bw'Imana nyamara usanga iyi mihora 'Cano' ya YouTube nta miryango ibafungurira ahubwo ikinyoma kigafata umwanya wa mbere. Kandi isoko y'ikinyoma ni satani. 

Hari umuntu ntari buvuge izina wahimbye ubuhamya neza neza bigera ku rwego abeshya ko Imana yamukoreye ubukwe nyamara ataranigeze abukora. Ukibaza icyo bimaze mu ivugabutumwa ukakibura. Abandi ngo Imana yabakoreye ubukwe burimo abantu ibihumbi bitanu na magana atanu ukibaza niba yarakoresheje ibarura ku buryo azi neza umubare w'abaje kandi butarabaye mu bihe bya Covid-19 ngo tuvuge ko babaruye. Utu tunyoma bagenda beza bibagirwa ko Bibiliya ivuga ko bagiye mu kiciro cy'abazaba hanze ari bo imbwa, abarozi ngo n'abakunda kubeshya bakabikora Ibyo byose usanga barimo bakorera satani batabizi.

Twibuke uko twari tumeze tugihamagarwa twisubireho dukore imirimo myiza nk'iya mbere. Tutazaba mu mubare w'abo Kristo azabwira ngo nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe sinigeze kubamenya. Nyamara twaratwitse kuri za YouTube ndetse tubyitirira izina rya Yesu. Rero iyi nkubiri y'imihora ya za YouTube irimo gutuma bamwe bakorera satani batabizi.


Iyi nkuru igizwe ijana ku ijana n'ibitekerezo bya Sam Muvunyi umuramyi ubirambyemo akaba n'umuvugabutumwa bwiza


Umuramyi Sam Muvunyi yahanuye abitwikira Youtube bagatangaza ibyo yise 'iyicabutumwa'

Ushaka nawe kuduka inkuru y'igitekerezo ku makuru y'Iyobokamana uhereza ubutumwa bwawe kuri: tmanmupende@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND