RFL
Kigali

Cristiano: Umwambaro we muri Manchester wagurishijwe amafaranga akubye kabiri ayo yaguzwe, aca agahigo muri Premier League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/09/2021 12:16
0


Rutahizamu w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, uherutse gusinyira Manchester United amasezerano y’imyaka ibiri, yatangiye guca uduhigo mu Bwongereza atarakinira iyi kipe umukino n’umwe, nyuma y'uko umwenda azambara ukubye kabiri amafaranga yaguzwe mu masaha 12 gusa ushyizwe ku isoko.



Ku wa Kane w’icyumweru gishize ni bwo Manchester United yatangaje ko Cristiano azambara nimero 7, yamburwa Cavani wayambaye umwaka ushize w’imikino, ahabwa nimero 21.

Umwenda wa Cristiano Ronaldo uriho nimero 7 muri Manchester United wahise ushyirwa ku isoko, abafana mu bice bitandukanye by’Isi bawuguze ku bwinshi bituma aca agahigo ko kugurisha imyenda myinshi mu gihe gito cyane.

Amafaranga Manchester United yatanze igura uyu rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, yayakubye kabiri mu masaha 12 gusa binyuze mu kugurisha umwambaro uyu mukinnyi azambara muri iyi kipe yakoreyemo amateka mu myaka yashize.

Mu masaha 12 gusa nyuma y'uko umwambaro Cristiano azambara ushyizwe ku isoko, wari umaze kwinjiza akayabo ka £32.5m.

Amaduka atandukanye yaba ayo mu Bwongereza ndetse n’ayo kuri interineti akomeje gucuruza ku bwinshi umwambaro wa Cristiano ari nako akomeza guca aduhigo ataratangira gukinira iyi kipe.

Ajya muri Manchester United mu kwezi gushize, Cristiano yatanzweho miliyoni 15 z’ama-Pound, hakazagira andi yiyongeraho nyuma, gusa mu masaha 12 ahawe nimero azambara, aya mafaranga yatanzweho, iyi kipe yayakubye inshuro zirenga ebyiri.

Cristiano y’imyaka 36 y’amavuko, ahise aca agahigo muri Premier League kuko ari we mukinnyi ubikoze mu mateka y’iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi.

Ku ruhando mpuzamahanga, Ronaldo yahise akuraho agahigo ka Lionel Messi (yerekeza muri PSG), Tom Brady (yerekeza muri Tampa Bay Buccaneers) na LeBron James (yerekeza muri LA Lakers).

Ku rubuga rwa Sky Sports no kuri app yayo, inkuru za Cristiano Ronaldo nizo zasomwe cyane ndetse no kuri Twitter yayo, posts za Ronaldo zagize miliyari y’abazikunze.

Mu myaka itanu yakiniye Manchester United, Cristiano yayifashije kwegukana ibikombe 9, birimo bitatu bya shampiyona y’u Bwongereza ndetse n’igikombe kiruta ibindio i Burayi cya Champions League.

Akinira Manchester United mu 2008, nibwo bwa mbere Cristiano yegukanye Ballon d’Or mu mateka, yanabimburiye izindi Enye zayikurikiye nyuma.

Mu mikino 292 Cristiano yakiniye Man.United, yayitsindiye ibitego 118.

Muri iyi mpeshyi, nyuma yo gutangariza ubuyobozi bwa Juventus ko atazakomezanya n’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino, Cristiano yifujwe n’amakipe atandukanye, arimo PSG, Tottenhm, Real Madrid, Manchester City ariko birangira ahisemo kugaruka muri Manchester United.

Cristiano Ronald arakinira Manchester United umukino we wa mbere mu mpera z’iki Cyumweru, aho ikipe ye izakina na NewCastle United.

Umwambaro wa Cristiano muri Manchester United ukomeje kugurishwa cyane ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND