RFL
Kigali

“Nzaha umutima wanjye uzamenya agaciro kanjye”! Reka guta igihe kubakubabaza!

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/09/2021 21:07
0


Akenshi tugaruka ku nkuru z’urukundo, zikwiriye kubera abantu bose isomo mu byiza no mu bibi. Muri iyi nkuru turakwereka uburyo ukwiriye guhakanira umuntu ukubeshya, umuntu wakubabaje, umuntu utajya agutekereza na gato, umuntu utagukumbura agakumbura gusa “ibihe byiza mwagiranye”.



Umunyamahanga w’umuhanga, “Markoreymi” wo mu gihugu cya Tchad, yaravuze ati: “Je donnerais mon coeur à celui qui connaîtra ma valeur” ugenekereje mu kinyarwanda ngo “Nzaha/naha umutima wanjye uzamenya agaciro kanjye”.

Iri jambo rirakomeye cyane dore ko gutanga umutima wawe ukaba wawuha utawukwiriye, utazi agaciro kawe, bibabaza cyane. Ijambo kubabaza, risobanurwa mu magambo menshi cyane, ndetse rigasobanurwa neza n’uwo byabayeho (uwababajwe). 

Abanyarwanda bo hambere bo baravugaga ngo “ijoro ribara uwariraye”. Umwe mubo twaganiriye, yavuye imuzi amagambo yifuzaga kuzabwira uwo yitaga umukunzi we, ndetse akamwereka ko batakiri kumwe muri byose, akamwereka ko yakomeje, yateye intambwe, ndetse akamwereka ko hagati yabo hari umupaka adakwiriye gukomeza kurenga.

Mu magambo y’agahinda yasobanuraga byinshi k’uri kubwirwa, ndetse akaba n’isomo rikomeye k’uzayumva; uyu muvandimwe yabajije ibibazo byinshi uwo yita ko bakundanye, uwo yari yarimariyemo ndetse bikagera no kurwego rwo kumwiha wese (umutima n’umubiri), ariko bikarangira nabi.

Yaragize ati: “Ese ubundi, ubusanzwe urantekereza? Cyangwa untekereza iyo uri wenyine gusa? Ese ahantu uri aho ariho hose, ujya ushakisha isura yanjye witonze, ukararanganya amaso kugira ngo urebe ko umbona? Ese iyo ugeze aho twahuriraga witwara gute? Ese utekereza ukuntu twahuye n’aho twahuriye ukongera kugira ikizere ko uzongera kumbona?

Ndatekereza ko ibyo bibazo byose, utabibonera ibisubizo kuko utigeze ubigerageza. Wowe ndakuzi ubwo untekereza iyo wibutse ko ukumbuye indoro y’umugore wigeze usoma, ahari ukumbura ibihe byiza twagiranye njye nawe, ukumbura uburyo nagusomaga, wasanga ibyo aribyo ukumbura gusa.

Ubwo ukumbura gushyushywa nanjye twicaranye, ukumbuye ko nongera kugufata mu maboko yanjye, nkakongorera uburyo nkukunda cyane. Ntabwo narinzi ko wari bubikore gutyo, ukanta kandi warambwiraga ko nta wundi uzigera ajya mu maboko nagezemo. Ndakuzi ubwo unkumbura iyo utekereje ko nta wundi muntu wagukorera nk’ibyo nagukoreye, ariko urishuka kuko icyo wataye gitoragurwa n’abandi.

Warambabaje cyane, warampemukiye, watumye nta abanjye, watumye abantu bose mbafata nkawe, wasibye amayira y’abandi, ubu nta wundi nakwemerera kuza gukinira mu mutima wanjye. Nababajwe nawe kandi sinkeneye ko ukomeza kubaho gutyo muri njye, nawe menya kubaho ntahari kuko ntazigera nongera kukugaruka imbere, siba buri kimenyetso cyanjye ufite, sinkigukeneye kandi njya kure.

Umbabarire ni igihombo cyawe, iyo uza kumenya agaciro nari mfite imbere yawe, iyo uza kumenya ko ari njye wari ukuzi, iyo uza kumenya ko ari njye wakwitagaho, ntiwari buhindukire ngo ugende unsige gutya. Ubu rero narakomeye, ntuzongere no kuntekereza, genda usange abandi muhuje uburyarya”.

Urukundo ni ikintu cyagutse cyane, uhura n’umuntu ukamufata uko wiboneye, ejo agahura n’uwo bahuje kandi bakwiranye akamwitaho, akamwibagiza inzira z’amahwa wamunyujijemo.

Ntabwo wakwishakamo gukunda umuntu utarakugenewe, uramubona ukamufata nabi, akagenda agahura n’uwo baremewe kubana. Niba ufite umukunzi, ukaba ufite uwo mukundana, menya neza niba koko mwararemewe kubana, cyangwa niba umwe muri mwe ari guhata urushinge mu mwenge utari uwarwo.

Ese akwitaho nk’uko ubikora? Ese aragukumbura? Cyangwa uri amahitamo ye ya kabiri ariko kubera ko winangiye uri aho ushaka ko bizahinduka?

Inama ni uko ukwiriye kumenya ko icyawe gihora hafi yawe, kandi icyawe iyo utagifashe neza kijya mu maboko mabi kikangirika.

Menya agaciro kawe, “connais ta valeur”, “know your worth”.

Uramutse ufite igitekerezo, inama cyangwa inyunganizi cyangwa ushaka ubundi bufasha, twandikire kuri Email : Info@Inyarwanda.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND