Ibyari uburinzi byabaye bihagaze ubwo abasirikare babonaga Grand P atambutse batangira kumwifotorezaho-AMAFOTO

Imyidagaduro - 08/09/2021 1:18 AM
Share:

Umwanditsi:

 Ibyari uburinzi byabaye bihagaze ubwo abasirikare babonaga Grand P atambutse batangira kumwifotorezaho-AMAFOTO

Burya icyamamare akenshi iyo kiri kugenda mu muhanda abenshi baba bashaka kwifotozanya na cyo. Umuhanzi akaba n'umuherwe muri Guinea, wamamaye nka Grand P, yageze ahantu abona aguye ahari uburinzi bwa gisirikare, aho kugira byinshi abazwa, bahita bamwifotorezaho karahava, iby'uburinzi biribagirana.

Grand P, yamenyekanye mu bitaramo bitandukanye byo muri Guine, yewe akaba n'umunyarwenya. Yakije umuriro ubwo yajyaga mu rukundo n'umukobwa Eudoxie, munini ku buryo bukabije. urukundo rwa Grand P , ufite ubumuga bw'ubugufi, akanagaragara nk'ushaje cyane, na Eudoxie  umurusha umubyimba ku buryo butangaje, rwabaye ikimenyabose muri Afurika.


Uyu muhanzi hagiye amafoto ye hanze mu bitangazamakuru  bitandukanye, bivuga binerekana uburyo Grand P yisanze ahantu abasirikare ba Guinea  bari ku burinzi, abasirikare byagaragaye ko bamukunda cyane banamuzi cyane, bahitamo kwifotoza karahava, uburinzi bakoraga buba buhagaze.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...