RFL
Kigali

'Nta myaka 100' yahita iba amateka! Umuherwe wa mbere ku isi Jeff Bezos na Yuri Milner binjiye muri Tekinoloji izatuma umuntu abaho iteka

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/09/2021 13:33
1


Isi, ubu iri kuyoborwa n'ikoranabuhanga rihambaye aho bamwe bakora ibirimbura abantu, ibibarinda n'ibindi. Ubu amakuru avuga ko umuherwe wa mbere ku isi Jeff Bezos na mugenzi we w'umuherwe mu Burusiya Yuli Milner bamaze kwinjira mu ikoranabuhanga rizatuma umuntu abasha kuramba imyaka n'imyaka.



Ibi bije mu gihe mu mvugo z'urubyiruko cyane mu Rwanda, bumva ko kumara imyaka 100 ku isi ari nk'inzozi, nabo bati "twirire, twinywere tubyine n'ubundi nta myaka 100". Iyi mvugo yamaganirwa kure cyane na bamwe barimo n'inzego za Leta kuko iyi mvugo ituma hari hamwe badohoka mu gukunda umurimo no kwiteza imbere. Uru rubyiruko ariko ruba rwirengagiza ko umuntu aramba rwose ndetse hari benshi barengeje iyi myaka, icyakora abantu nka 90% ntibakunze kuyigezaho ari naho inzobere mu ikoranabuhanga ziri gushakisha uburyo umuntu azajya aramba hehe no gupfa.


Iki gitekerezo cy'umuherwe Jeff Bezos na Yuri Milner kiramutse gikunze yaba ari impinduka ikomeye ku isi kuko byaba ari ubushobozi burenze ubwa muntu. Ni nk'uko bivugwa ko indwara ya Coronavirus yakozwe n'abantu ikaba imaze kuzahaza isi, gusa abavuga ibi nta gihamya bafite ari nayo mpamvu abantu bagirwa inama yo kwirinda ibihuha ni ukuvuga amakuru adafite gihamya.


Yur Shinya Milner umuherwe mu Burusiya

Mu nkuru ya Technologyreview ivuga ko aba baherwe babiri ari bo baterankunga bakuru b'uruganda Altos Labs ruri gutangira gukora ikoranabuhanga ry'uturemangingo ibizatuma umuntu aramba ku isi aho uzajya agera mu zabukuru azajya yiyuburura. Altos Labs yashinzwe muri Amerika no mu Bwongereza mu ntangiriro z'uyu mwaka, yakusanyije byibuze miliyoni 270 z'amadolari kugira ngo irebe ubushobozi bwa tekinoroji yo kongera porogaramu kugira ngo isubize inyuma uburambe bw'ibinyabuzima, cyane abantu.


Dr Shinya azaba umujyanama mu kurebera hamwe icyatuma umuntu adapfa kubera gusaza

Ikirangirere mu buhanga bw'ibinyabuzima ku isi, Dr. Shinya Yamanaka, wakoze ubushakashatsi kuri selile y'umuntu no kuyihindagura uko ashatse, agahabwa igihembo cyitiriwe Nobel cya 2012 kubera ubu bushakashatsi, azakora nk'umujyanama mukuru kandi udahembwa mu nama ngishwanama ya siyanse ya Altos, nk'uko MIT Technology Review yabitangaje ku ishingwa rya Altos.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkusi Norbert2 years ago
    🤣🤣🤣🤣 Sha reka mbaseke gusa ntakindi navuga! Na Covid yabananiye none ngo barashaka kubaho iteka.





Inyarwanda BACKGROUND