RFL
Kigali

ISOMO RYA 1: Uwiduhaye yatangiye kwigisha abantu gucuranga gitari ahereye kumanota abiri Do (c) na Sol (G)-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:6/09/2021 16:56
0


Uwiduhaye Micheline wiyemeje gufasha abantu kwiga gitari ku buntu, yatangiye kuyigisha ahereye ku manota abiri ariyo Do na Sol. Uyu mukobwa yatangarije INYARWANDA ko kuba abantu benshi bakunda gitari badafite aho bayigira biri mu byatumye ahitamo kuyigisha uzabyifuza, abinyujije kuri konti ye ya Youtube yise ngo ‘Love For Guitar I Michou’.



Mu  nkuru InyaRwanda.com iherutse kubagezaho, yari ifite umutwe ugira uti: “Inzozi yarazikabije! Uwiduhaye Micheline wakuze yifuza kwifotoreza kuri gitari ubu azi kuyicuranga”. Uyu mukobwa yasobanuye ko yayikojejeho imitwe y’intoki, ubwo yabonaga umuntu wari uyifite ari kuyigurisha nta mafaranga afite yo kuyigura, kandi nta na kimwe ayiziho kubijyanye no kuba yayicuraga. Yongeraho ko ngo yumvaga kuyibona akajya ayifotorezaho bizaba bimushimishije, kuko ngo kuri we ari bwo inzozi zari bube zigezweho, n’ubwo nyuma ngo yaje kubona byinshi birenze ibyo yatekerezaga.

Yaragize ati: “Ubusanzwe rero njye ntabwo navutse mfite gitari, ntabwo nigeze nanayigira mbere ariko narayikundaga bihebuje, nyikunda ariko ntayo mfite. Nabonaga umuntu ufite gitari, ayigendana , nabona ifoto y’umuntu ufite gitari nkabikunda cyane , ariko kuko ntayo narimfite nta n’uburyo mfite bwo kuba nayigura, naratuje kugeza ubwo nabonaga amahirwe  yo kuyiga

Mama wanjye yaramfashije, kuko nayibonye ntafite ubushobozi bwo kuyigurira njyewe, gusa kubera ko mama wanjye yari azi ko nyikunda, byabaye ngombwa ko amfasha kuyibona. Nayiguze nta kintu na kimwe nyiziho, ntazi kuyicuranga, nta nota na rimwe nzi gufata, nyigura kubera ko nayikundaga gusa”.


Kuri ubu uyu mukobwa yatangiye kwigisha abantu gucuranga gitari abinyujije ku rubuga rwe rwa Youtube. Micheline yasabye abantu bakunda gitari n’abandi bose kumushyigikira bakajya bashishikariza bagenzi babo kwiga, banyuze kuri konti ye ya Youtube. ‘Love For Guitar I Michou’.

IGA GUCURANGA AMAJWI ABIRI DO (c) na Sol (G) hamwe na Uwiduhaye Micheline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND