Uyu mwaka uri kugenda ubera ubuki ibyamamare! Nyuma ya Bruce Melodie na Nizzo hiyongereyeho na Junior Giti usinyiye akayabo ka Miliyoni 65Frw

Imyidagaduro - 06/09/2021 4:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Uyu mwaka uri kugenda  ubera ubuki ibyamamare! Nyuma ya Bruce Melodie na Nizzo hiyongereyeho na  Junior Giti usinyiye akayabo ka Miliyoni 65Frw

Uwavuga ko uyu mwaka uri kugenda uba mwiza ku byamamare hano mu Rwanda ntiyaba abeshye, ku ikubitiro hari Bruce Melodie wasinyiye Miliyani y’amanyarwanda, Nizzo Kabosi nawe akungamo agasinyira Miliyoni 20, none Junior Giti yasinyishijwe na 'Gashemere Business Company Ltd' ku kayabo ka Miliyoni 65 z'amanyarwanda ku mwaka.

Uku gusinya ku bahanzi n'abandi b'ibyamamare mu myidagaduro, byerekana ko uruganda rw'imyidagaduro ruri kuzamuka ku rundi rwego. Mu minsi ishize nibwo abantu bacitse ururondogoro kubera amafaranga y'umurengera Bruce Melodie yavuze ko yahawe, ubwo yasinyaga amasezerano  y'imyaka 2, ya miliyari y'amanyarwanda  yo kwamamaza sosiyete yitwa 'Food Bundle' igurisha ibiribwa kuri Internet.


Bruce Melodie, umuhanzi wa mbere mu Rwanda wasinyiye amafaranga menshi

Nyuma ya Bruce Melodie kandi, hahise hungamo Nizzo kabosi wo muri Urban Boys, nawe asinyira amasezerano yo kwamamaza inzoga yitwa K. Vant, ahabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’ u Rwanda, ku masezerano  y'umwaka umwe gusa. Junior Giti nawe, ubu yinjiye mu byamamare byasinyiye akayabo k'amafaranga menshi uyu mwaka, aho yasinyize Miliyoni 65 z'amanyarwanda.


Nizzo wasinyiye Miliyoni 20

Umusobanuzi wa Filime rurangiranwa mu Rwanda, akimara gusinya aya masezerano, yaganiriye na InyaRwanda. Yavuze ko ashima cyane urwego imyidagaduro igezeho, n'abashoramari bakamenya agaciro k'imyidagaduro  bagashoramo imari. Yagize ati: “Nibyo koko ubu ndi gukorana na 'Gashemere Business Company Ltd', ni kompanyi icuruza ibinyobwa bitandukanye, ariko njye ni ukwamamaza ikinyobwa cya  'Grey Bolt'. Ni amasezerano azamara umwaka umwe, ashobora kongerwa cyangwa agahagarara bitewe n'impamvu ". 


Juniro Giti asinyira Miliyoni 65 z'amanyarwanda na 'Gashemere Business Company Ltd' mu kwamamaza ikinyobwa cya ' Grey Bolt'.


Junior Giti uri mu basobanuzi  ba Filime bakunzwe mu Rwanda





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...