‘Guta umutwe’ ni indwara igufata wese, igahungabanya ubwonko n’intekerezo zawe. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibimenyetso 8 bizakwereka ko uyirwaye cyangwa umwe wo mu muryango wawe ayirwaye, ube wamufasha cyangwa wifashe.
Abanatu basaga Miliyoni 50, barwaye indwara yo guta
umutwe, kandi uyu mubare ugenda wikuba gatatu uko imyaka igenda itambuka. Niba
ukeka ko umuntu wawe, ashobora kuba arwaye iyi ndwara, dore ibimenyetso byagaragarijwe mu cyiswe “The Well For Health In Davidson”, mu bitaro byo muri
Calorina y’Amajyaruguru. Aha batanze inama z’uko wafasha umuntu urwaye indwara
n’uko wamwitaho.
DORE
IBIMENYETSO BIZAKWEREKA KO UMUNTU MURI KUMWE ARWAYE INDWARA YO GUTA UMUTWE
1.Kubura ubushobozi bwo gukora imirimo yari
asanzwe akora buri munsi.
Biba bikewe kwegera inshuti yawe ukayifasha mu gihe
uri kubona itangiye kugutenguha, ugasanga ibyo yakoraga byahindutse. Ubusanzwe
yabyukaga ategura ameza, akora isuku, akina umukino akunda (Game),.. ariko ubu
nta nakimwe agikora.
2.Ubwonko bufata mu mutwe bwaragabanutse
Kubura ubwenge ni ikimenyetso gikomeye cy’indwara yo
guta umutwe. Aha uzasanga uyu muntu yaribagiwe neza imibare igize nimero ze
zatelefoni, yaribagiwe abantu bari bafitanye gahunda, yaribagiwe itariki,
yaribagiwe igihe isi igezemo cyangwa yanaribagiwe abagize umuryango we, akenshi
uzasanga asigariye kumasura yabo gusa.
3.Kuganira biramugora
Uyu muntu urwaye iyi ndwara yo guta umutwe, akenshi
agorwa no kuganira n’abandi bantu, by’umwihariko iyo bafite ikiganiro
cyihariye. Uzasanga abasaba gusubiramo cyane. Kuvuga amagambo amwe n’amwe
biramugora, iyo ashaka kugira icyo avuga.
4.Ubushake bwa buri kintu burabura
Indwara yo guta umutwe yigaragaza cyane iyo umuntu
wari usanzwe yisanzura mu bikorwa runaka, utangiye kujya ubona ntacyo
yitaho, ibyo yakoraga nk’ibimushimisha byose atakibikora,..Ubushakashatsi
bwakozwe vuba, bwagaragaje ko 70% by’abantu bagorwa cyane no kwiga ibintu bishya, baba barwaye indwara yo guta umutwe.
5.Kumva afite umunaniro
Kumva ntacyo ashaka gukora, kumva afite umunaniro, ni
kimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umuntu wawe, arwaye indwara yo guta
umutwe. Iyo umuntu arwaye indwara yo guta umutwe, umunaniro uriyongera cyane. Aha
uba usabwa kumuganiriza cyane, akumva atuje.
6.Gutekereza cyane
60% by’abantu barwaye iyi ndwara, akenshi bakunda
gutekereza impamvu bari kugenda mu cyerekezo kimwe, nko mu gihe bari mu muhanda. Ntabwo bajya mu cyerekezo kimwe bashaka, kuko baba bumva bamenya impamvu batari
kwerekeza na hariya. Bene uyu muntu ashobora kwishyira mu byago, ugirwa inama yo
kutamureka wenyine.
7.Bagira uburakari
Niba kwibuka ibintu bimwe na bimwe ari kubazwa
byamunaniye, azarakazwa na byo cyane.
8.Akunda kwimura ibintu cyane
Inkomoko: Relrules
TANGA IGITECYEREZO