Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko ryishyuriye amadeni ikipe y’igihugu ya Uganda (Silverbacks) yari yitabiriye irushanwa rya Afrobasket 2021 ririmo kubera i Kigali, nyuma y’ibibazo by’amikoro yagize byashoboraga gutuma ifatirwa na hoteli yari iyicumbikiye.
Afrobasket2021
ikomeje kubera muri Kigali Arena, yatangiye gukinwa tariki ya 24 Kanama ikazasozwa
tariki ya 5 Nzeri 2021 hamenyekana uwegukanye igikombe.
Ntabwo
byabaye byiza ku ruhande rw’ikipe y’igihugu ya Uganda yaje guhura n’ikibazo gikomeye
cy’amikoro, ikabura amafaranga yo kwishyura Hoteli yari iyicumbikiye.
Nyuma
yuko urugendo rw’iyi kipe rusojwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 02 Nzeri
2021, nyuma yo gutsindwa na Cape Verde amanota 79-71, yagombaga gusubira iwabo
ariko nta mafaranga y’ubwishyu bari bafite, kuko bitabaje inzego zitandukanye
muri Uganda zirimo n’umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni ariko
birangira nta bufasha bahawe.
Mbere
y’Icyumweru kimwe ngo irushanwa rya Afrobasket2021 ritangire, habuze gato ngo
Uganda yivane mu irushanwa kubera ibibazo by’amikoro, ariko Guverinoma ya
Uganda iza kwemera gutanga miliyoni za 340 z’ama-shilling ya Uganda ngo ibashe
kwitabira irushanwa.
Ayo
mafaranga bahawe nta byinshi yabafashijemo kubera ko yasanze iyi kipe yarafashe
andi madeni ubwo yari mo gushaka itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya
Afrobasket irimo kubera mu Rwanda, icyo gihe bakiniraga muri Morocco.
Baje
mu Rwanda bizeye kuzabona andi mafaranga nk’inkunga ya leta yo kubafasha muri
iri rushanwa, barategereza baraheba.
Mu
ibaruwa yaje kwandikira Minisitiri w’Uburezi na Siporo akaba n’umugore wa
Perezida Museveni, Janet Museveni, bari i Kigali, Sserunjogi yamubwiraga ko
hari ibyago ko amadeni yashoboraga gutuma basezererwa irushanwa ritarangiye.
Yagize
ati “Magingo aya iyi kipe yacu icumbikiwe i Kigali ku ideni, kuko twijeje FIBA
n’abatwakiriye ko amafaranga azaza. FIBA yaduhaye ku Cyumweru tariki 29 kugira
ngo tube twishyuye ibirarane byose, bitabaye ibyo tugakurwa mu irushanwa”.
Icyo
gihe byavugwaga ko Uganda ikeneye kwishyura nibura miliyoni 360 z’ama-shilling
ya Uganda ($104,000) mu madeni.
Icyo
gihe u Rwanda rwitambitse mu kibazo, Uganda yemererwa kuguma mu marushanwa.
Iyi
kipe ya Uganda mu gihe cy’amarushanwa yari icumbitse muri hotel ya Park Inn ishamikiye
kuri Radisson mu Kiyovu.
Nyuma
yo gusezererwa mu irushanwa, ku mbuga nkoranyambaga hazindukiye amakuru avuga
ko ikipe ya Uganda yangiwe gusohoka muri hotel kubera amadeni iyifitiye.
Mu
butumwa Radisson Hotels yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko igihe
bahamaze cyose cyishyuwe kandi ikipe yishimiye aho imaze iminsi icumbikiwe.
Radisson
Hotels, yasubije ku byanditswe na Daniel Lutaaya, ivuga ko FERWABA ari yo
yishyuye amadeni y’ikipe ya Uganda ndetse iyi kipe yishimiye uko yafashwe.
Yagize
iti “Mu kubishimangira, ni FERWABA (Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda)
yishyuye fagitire”.
U Rwanda rwakoze iki gikorwa cy’Indashyikirwa, mu gihe mu bijyanye na politiki ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe.
Ubutumwa bwa Radisson Hotels bwemeza ko FERWABA ariyo yishyuriye Uganda amadeni yari irimo
Uganda yasezerewe na Cape Vert muri 1/4
TANGA IGITECYEREZO