Mu myaka yatambutse, ubwanwa bw’abagabo bwagiye bukomeza kuba ku isonga, mu kintu kigaragaza neza umusore uri kumurika imideri. Mu gihe mu myaka yakera, abantu babonaga umuntu ufite ubwanwa, nk’umunyamwanda; byarahindutse rero, abakobwa basigaye bakunda umusore wizigamiye ubwanwa cyane, akanabwitaho.
Muri iyi myaka, umugabo cyangwa umusore ufite ubwanwa, asigaye agaragara nk’umwe mu bamurika imideri, akenshi aba anakundwa cyane
kuko aba yarashatse uko abukora neza maze akabwambika isura ashaka, ku buryo
bizinjira mu ntekerezo z’igitsina gore kizamureba atambuka. Ubwanwa ubu bwabaye
nk’igikoresho abasore bamwe bakoresha, kugira ngo biyegereze abakobwa b’uburanga.
Fata umwanya muto witegereze mu nshuti zawe z’abagabo
cyangwa z’abasore, abenshi urasanga ubwanwa barabugize iturufu rwose, urasanga
barabuteretse ku buryo wagira ngo hari amarushanwa ategerejwe imbere. Jya kumbuga
nkoranyambaga zawe, urebe amafoto y’abo ukurikira, urasanga ab’igitsina gabo
benshi barateretse ubwanwa.
Ubusanzwe, bamwe ntabwo babutereka kuko babushaka, babutereka bagambiriye kubona abakobwa bifuza, ba bandi bazi neza ko bakururwa nabwo. Ubyange
cyangwa ubyemere, umusore ufite ubwanwa abakobwa bamwe bamukundira uko agaragara
batitaye ku kiri imbere mu mutwe. Abakobwa batarisobanukirwa, bafata ubwanwa nk’iturufu
ibageza ku gitanda cy’umusore, kugira ngo babone uburyo babukoraho
babukinisha. Ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko abasore badafite ubwanwa
bwinshi cyangwa badafite na duke, bakunda kwirengagizwa cyane n’ab’igitsina
gore, nk’uko byemejwe n’ubwo bushakashatsi bwakozwe muri 2016, bugasohokera mu
nkuru yiswe ngo ‘Evolutionary Biology’.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa bakunda
cyane umusore ufite ubwanwa, kuruta
wa wundi utabufite.
Igitangaje ni uko ab’igitsina gore, bakunda abo
badahuje igitsina kuko baba bafite ibitandukanye kuri bo kandi bakeneye cyane,
kuko bibavaho bikabajyaho nk’ikimenyetso cy’uko umuntu yuzuye.
Itsinda ry’abadamu ibihumbi umunane na magana tanu
(8,500 Women), ryashyizwe hamwe maze rikorwaho ubushakashatsi. Aba badamu
babajijwe niba bakwemera kujya mu rukundo rw’igihe kirekire n’abagabo bogoshe
bameze neza, badafite akantu na kamwe kagaragaza ko bigeze ubwanwa, cyangwa
ba bandi byibura bigaragara ko bazabugira (Buri gutangira kuza).
Aba bagore ntabwo bazuyaje, bagaragaje ko badashobora
gukundana n’umugabo udafite ubwanwa, gusa bagaragaza ko byibura, abagaragaza ko
buzaza bo bagerageza. Aba badamu bemeje ko umugabo udafite ubwanwa aberewe n’urukundo
rw’akanya gato, mu gihe umugabo ufite ubwanwa akwiriye umugore igihe cyose.
Ubwanwa ni ibintu umuntu atikururira, ntabwo buhamagarwa burizana. N’ubwo muri iyi nkuru twagaragaje ko abakobwa bakunda
abafite ubwanwa, ariko ntibivuze ko ubu bushakashatsi bwujuje 100%, kuko nawe
ufite ingero z’uko uwo ukunda ashobora kuba nta bwanwa afite kandi umukunda
cyane. Yego! umugabo ni umugabo, ubwanwa sibwo bugaragaza umugabo. Abantu benshi
bakuraho ubwanwa kubwo kwifuza kugira isuku ku mubiri wabo kandi ni byiza.
Kugira ubwanwa ariko no kubugirira isuku ni ikindi. Gutereka
ubwanwa kuri bamwe, hari aho bifitanye isano n’imyizerere yabo, ku buryo
tutabishyira muri iyi nkuru.
Inkomoko: Relrules
TANGA IGITECYEREZO