Ese gusomana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ubitekerezaho iki? Ahari ntubikunda kandi ukunda kubibona cyane mu ma filime.
ESE
NI IKI GITUMA BAMWE BAKUNDA GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA BADASOMANA?
Urubyiruko ni rwo rukunda gukora imibonano mpuzabitsina
rusomana, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe muri 2019, bugasohoka mu
Kinyamakuru cyitwa ngo ‘Sex and Martital Therapy’. 20% by’abantu bari munsi y’imyaka
30 babajijwe, bavuze ko gusomana bizamura ubushuti cyane hagati y’abakundana. Umuntu
umwe (1) muri batanu (5), wakoze imibonano mpuzabitsina adasomana, yemeje ko
we atabikundaga n’ubusanzwe.
Abantu
benshi banga gusomana mu gikorwa kubera izi mpamvu zikurikira.
·
21% banga gusomana n’ubusanzwe
·
20% bemeza ko abo bashakanye batazi uko
basomana
·
16% bemeza ko batifuzaga gusoma abo bari
kumwe kubera impamvu zitandukanye
·
11% Bemeza ko batinyaga impumuro yabo kubo
bari kumwe
·
10% bemeza ko basomanye ariko ngo ntibyari
byiza
·
7%
bemeza ko byari burenge urwego babishakagaho
·
10% Izindi mpamvu
ESE
GUSOMANA MU GIKORWA BIHURIRA HE N’IBINDI BIKORWA
Abantu 1493, babajijwe niba bakora ibindi bikorwa bikorwa mu mibonano mpuzabitsina, umwe muri bo aba ariwe wemeza ko byose abikora.
Biratangaje 16% by’abemeje ko basomanye, bavuze ko
bitari byiza, mbese ntabwo byabanyuze, muri make babikoze nabi. Ubusanzwe ibyo
bamwe bita gusomana, ntabwo ari byo bakora, kuko akenshi usanga bikorwa nabi
bigatuma bamwe batabona igisobanuro cya nyacyo cy’ijambo ‘Gusomana’.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakwiriye byibura
gukoresha imibiri yabo neza, mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Gusomana,
guhoberana, no gukorakora uwo muri kumwe, ni ibintu bitatu bigendera rimwe. Abantu
basomana cyane, barushaho gukundana no kumenyana birenze.
Gusomana akenshi biruta no gukora imibonano mpuzatsina
ubwabyo, nk’uko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru Relrules kibitangaza. Gusomana
nibyo bigaragaza ko umuntu muri kumwe, akeneye imibonano mpuzabitsina cyangwa atabikeneye.
TANGA IGITECYEREZO