RFL
Kigali

PetersBakers iri gufasha abafite ubukwe kubonera hamwe ibintu bakenera birimo Salle, Cake, Ibyo kurya, Live Streaming n'ibindi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/09/2021 20:45
0


Niba warakoze ubukwe cyangwa ukaba ufite inshuti cyangwa umuvandimwe wafashije gutegura ubukwe bwe, urabizi cyane ukuntu bivunana rwose cyane cyane iyo ibintu nkenerwa mu bukwe mubihabwa n'abantu batandukanye. Nyuma yo kubona uburyo iki kibazo kiremerera benshi mu bakoresha ubukwe, PetersBakers yacyivugitiye umuti.



Petersbakers kompanyi yubatse izina mu gukora Cake zigezweho zimaze kwirahirwa na benshi barimo n'ibyamamare, izanye iyi promotion nyuma yo kubona ko Inama y'Abaminisitiri yakomoreye abantu gukora ubukwe (Reception). Abafite ubukwe bazayigana, bazajya biyakirira muri salle yabo nziza ijyanye n'igihe, ndetse banahabwe serivisi zindi zinyuranye bafitiye ubushobozi, umugeni atiriwe asiragira hirya no hino ashaka ibyo kurya, byo kunywa, cake, live streaming n'ibindi.

Bimwe mu bidasanzwe iyi kompanyi yatangiye gutanga harimo gukodesha abageni 'Salle y'ubukwe' yiswe 'SMART WEDDING HALL', iryo zina rikaba rijyanye n'uko ibikorwa byose nkenerwa mu bukwe bizajya bitangirirwa hamwe n'iyo salle ku muntu wese ubyifuza kuko hari ushobora kuvuga ko akeneye ibyo kurya gusa, undi akavuga ko ashaka ibyo kunywa gusa, ndese hakaba hari n'ushobora gukenera Cake gusa kuko wenda amenye aya amakuru yaramaze gufata indi Salle.


Petersbakers imaze kuba ubukombe mu gukora cake z'ubukwe

Ku bashaka gucungura umwanya n'amafaranga bakabonera ibintu byose ahantu hamwe batiriwe basiragira, Petersbakers ibafitiye Salle mberabyombi, iberamo ibirori aho ibyo ukeneye byose byakwegerejwe, ukaba uhasanga cake y’ubukwe, wanashaka ibyo kunywa n’ibyo kurya bakabigufashamo mu rwego rwo kwirinda umuhangayiko (Stress) no kugufasha guhuriza gahunda z’ibirori byawe ahantu hamwe mu buryo bukoroheye.

Petersbakers ifite umwihariko wo gukora cake zitangaje, ndetse ziryoshye, aho itanagutenguha mu gukurikirana inshingano wayihaye, abahakoreshereje bafite ubuhamya kuri byo. Ku babishatse kandi ku bwo umubare muto witabira ibirori kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, Petersbakers yabashyiriyeho uburyo bwo gukurikirana ibirori by'ubukwe bwawe ku batabonetse bakabukurirana hakoreshejwe ikoranabuhanga (Live streaming kuri YouTube).

Biramenyerewe ko iyo umuntu yitegura ubukwe usanga Cake ayifata hariya, ibyo kunywa akabigura ahandi, ibyo kurya bigatumizwa ahandi, ku buryo rimwe na rimwe bitoroha guhuza ku masaha hatabayeho gukererwa kuri bamwe baba batswe serivisi, bityo bikaba byatuma nyiri ubukwe atanyurwa na serivisi zimwe na zimwe yahawe n'abantu batamukoreye uko abyifuza. Ubu byose bibarizwa ahantu hamwe, ni muri PetersBakers. Bagane, hehe no gusiragirira i Kigali ku munsi w'ubukwe.

PetersBakers iri muri kompanyi zifitiye umumaro munini abatuye umujyi wa Kigali ndetse n'abanyarwanda bose muri rusange aho usanga itanga serivisi zikenerwa cyane n'abantu benshi. Umuhango w'ubukwe, ni umuhango uhabwa agaciro kanini mu muco nyarwanda, aho iyi kompanyi itangamo umutsima (Cake) ufatwa nk'igikoresho kiryoshya uyu muhango ku rwego rwiza. Izindi serivisi iyi kompanyi itanga ni ukwigisha ibijyanye no 'Guteka'.


Petersbakers bagukorera cake y'ubukwe ikavugisha benshi ndetse ikazahora ikwibutsa ibirori byawe

PetersBakers yatekereje no ku bantu nabo bashaka imwe muri serivise itanga ni ukuvuga badashaka 'Package' iyi kompanyi itangira hamwe irimo ibintu byose, maze ibahananurira ibiciro ku byari bisanzwe. Urugero nka Cake y’ubukwe bakaba barayigabanyijeho 30% ku giciro cyari gisanzwe. Icyakora nk'uko PetersBakers ibitangaza, mu guhabwa Salle ukoreramo ubukwe harimo inyungu nyinshi kuko uzajya uhabwa ku giciro gito 'Package' yuzuye y'ubukwe harimo no 'Gutekera ubukwe bwawe.

Hiyongeraho kandi Umuyoboro (Link) uzajya ugaragaraho umuhango w'ubwo bukwe aho abatabubonetsemo bijyanye n'ingamba zo kwirinda coronavirus bazajya bakurikiranira uko ibirori biri kuba imbonankubone (Live Streaming). Akarusho ni uko bazajya banaguha umutsima (Gateau de marriage/Wedding cake) ku giciro cyiza aho uzajya usanga bawuteguye bityo gahunda z'ingezi zose z'ubukwe zigakorerwa mu gice kimwe.

PetersBakers, iherutse kwagura ibikorwa byayo mu rwego rwo kugera ku banyarwanda benshi, aho yaguriye ibikorwa byayo mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ubu ukaba wahasanga umutsima (Cake), imigati, ibyo kunywa, fantastic, coffee nicyayi n'ibyo kurya bitandukanye ndetse no kwigisha abashaka kumenya gutegura umutsima muri ako gace n'ibindi binyuranye tuvuze haruguru.

Ibi nabyo ni umwuga ufatwa nko kungura ubumenyi abanyarwanda bayigana ikabafasha kwiteza imbere aho abenshi mu bitabiriye amahugurwa itanga banayabyaza umusaruro bagatangira kwikorera, abandi bagashaka akazi bikomotse kuri ayo mahugurwa y'ubumenyi ngiro ngarukakwezi. N'ubu baracyakomeje kwakira abanyeshuri bose babyifuza, ntucikwe n'aya mahirwe niba wumva ushaka kuba intyoza mu gukora umutsima mu buryo budasanzwe.

PetersBakers bigisha guteka no gukora cake

Iyi kompanyi itanga kandi serivisi zo guteka; aho iyo ukeneye gutekera ibirori cyangwa inama, izo serivisi bazikugezaho mu buryo bunoze. Ni muri urwo rwego banatekereje uburyo bafashamo abageni bafite ubukwe muri iyi minsi. Mugwaneza Jean Pierre washinze iyi kompanyi akaba ari nawe Muyobozi wayo Mukuru, yemeje ko abantu bose bafite ubukwe bazajya babagana, ibirori byabo bizajya bigenda neza kuko serivisi nyinshi zikenerwa mu bukwe ababagana bazajya bazisanga ahantu hamwe.

Andi makuru meza wamenya ni uko PetersBakers itegura amahugurwa ngaruka kwezi yo gukora cakes n’ibikomoka ku migati. Akarusho nuko iyo usoje, baguha stage, kugirango umenye neza uwo mwuga. Batanga amasomo y'ubumenyi ngiro, aho umunsi ku wundi ukoresha intoki,ukirebera kandi ukanezerererwa ibyo wakoze. Bamwe mu bakurikiranye aya mahugurwa, bamaze gushinga business zabo abandi babona akazi. Kuri ubu bari kwakira abashaka gukurikira amahugurwa y'ukwezi kwa Nzeri. Mu mezi atatu wishyura gusa ibihumbi magana atatu y'amanyarwanda.

Ukeneye service muri PetersBakers; Niba uri muri Kigali bahamagare kuri: 0786048392. Niba uri mu Karere ka Rubavu aho baherutse gutangiza ishami, bahamagare kuri: 0789944444. Twakwibutsa ko PetersBakers i Rubavu ikorera mu Kizungu ahateganye na Army Shop naho mu mujyi wa Kigali ikaba ikorera i Remera hafi na Zigama CSS.


Petersbakers iherutse gufungura ishami i Rubavu


Ibyamamare birimo na Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie bazi icyanga cya cake ya Petersbakers


Ku Cyicaro cya Petersbakers i Remera mu mujyi wa Kigali ari naho hari Salle y'agatangaza bakodesha abageni


Injira muri salle y'ubukwe igezweho uhabwa na Petersbakers ku giciro gito cyane


Abashaka kwiga gukora cake mu gihe gito cyane amahirwe ntabacike






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND