RFL
Kigali

CAF yakumiriye abafana ku mukino u Rwanda ruzakiramo Kenya i Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/09/2021 20:48
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yatangaje ko nta bafana bemerewe kwinjira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku mukino wa kabiri mu matsinda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, u Rwanda ruzakiramo Kenya.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021, ni bwo CAF yatangaje ko umukino u Rwanda ruzakiramo Kenya tariki ya 05 Nzeri 2021, nta mufana n’umwe wemerewe kwinjira kuri Stade ya Kigali izakira uyu mukino kubera ko hakiri byinshi bibura kugira ngo Abafana bemererwe gusubira ku bibuga.

CAF yafashe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, harimo no gukumira abafana gusubira ku bibuga mu gihe ibintu bitarasubira ku murongo ngo icyorezo gihashywe burundu.

Ku bw’izo mpamvu n’imikino ya mbere mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, nta bafana bemerewe kwinjira ku bibuga, kimwe n’umukino ubera muri Maroc uhuza u Rwanda na Mali nawo nta bafana bemerewe kwinjira.

U Rwanda ruzakira Kenya mu mukino wa kabiri mu mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, ku Cyumweru tariki ya 05 Nzeri 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamiramo. Uyu mukino uzabera mu muhezo.

Kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibikorwa byinshi bijyanye na siporo byarahagaze ndetse abafana bakumirwa gusubira ku bibuga kugeza magingo aya, keretse mu mikino imwe n’imwe irimo Basketball na Volleyball, aho bemerera abafana kujya ku bibuga ariko babanje kwipimisha.

U Rwanda rurakina na Mali mu mukino wa mbere w’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, ubera mu mujyi wa Agadir muri Maroc.

Muri iyi mikino u Rwanda ruri mu itsinda rya E aho ruri kumwe na Uganda, Kenya na Mali.

Abafana bakumiriwe ku mukino u Rwanda ruzakiramo Kenya kuri Stade ya Kigali

Amavubi afite akazi gakomeye ko gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND