Ninde winjiye, ninde wasohotse mu makipe mukunda mu masaha ya nyuma y’igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi

Imikino - 01/09/2021 2:03 PM
Share:

Umwanditsi:

Ninde winjiye, ninde wasohotse mu makipe mukunda mu masaha ya nyuma y’igura n’igurisha ry’abakinnyi i Burayi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, nibwo isoko ryo kugura abakinnyi no kubagurisha ku mugabane w’i Burayi muri iyi mpeshyi ryafunzwe, ahagaragaye abakinnyi bahinduye amakipe bitunguranye, barimo Saul Niguez werekeje muri Chelsea avuye muri Atletico Madrid, na Antoine Griezmann wasubiye muri Atletico Madrid avuye muri Barcelona

Amakipe menshi akunda gutungurana mu masaha ya nyuma mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifungwa, bakagura cyangwa bagatizwa abakinnyi bakomeye, banafite izina riremereye i Burayi.

Mu masaha ya nyuma mbere y’uko iri soko ry’abakinnyi i Burayi rifunga, abakinnyi batandukanye bahinduye amakipe, barimo abaguzwe abandi baratizwa. Uru ni urutonde rw’abakinnyi bahinduye amakipe mu masaha ya nyuma y’iri soko:

23:45 Saul Niguez wakiniraga Atletico Madrid yatijwe Chelsea

23:00 Salomon Rondon wakiniraga Dalian Professional yerekeje muri Everton

22:54 Takehiro Tomiyasu wakiniraga Bologna yerekeje muri Arsenal

21:50 Odsonne Edouard wakiniraga Celtic yerekeje muri Crystal Palace atanzweho £14m

20:30 Alex Kral wakiniraga Spartak Moscow yatijwe West Ham United

18:30 Emerson Royal wakiniraga Barcelona yerekeje muri Tottenham atanzweho £25.8m

18:10 Ademola Lookman wakiniraga RB Leipzig yatijwe Leicester

17:30 Abdallah Sima wakiniraga Slavia Prague yerekeje muri Brighton

16:15 Daniel James wakiniraga Manchester United yerewkeje muri Leeds United atanzweho £25m

09:39 Cristiano Ronaldo wakiniraga Juventus yerekeje muri Manchester United atanzweho £12.85m aziyongeraho £6.85m

09:00 Nikola Vlasic wakiniraga CSKA Moscow yerekeje muri West Ham

00:25 Antoine Griezmann wakiniraga FC Barcelona yatijwe Atletico Madrid

22:15 Hector Bellerin wakiniraga Arsenal yatijwe Real Betis

20:45 Alex Runarsson wakiniraga Arsenal yatijwe OH Leuven

18:40 Ethan Ampadu wakiniraga Chelsea yatijwe Venezia

17:30 Eduardo Camavinga wakiniraga Rennes yerekeje muri Real Madrid

17:30 Andre-Frank Zambo Anguissa wakiniraga Fulham yatijwe Napoli

16:35 Reiss Nelson wakiniraga Arsenal yatijwe Feyenoord

08:12 Moise Kean wakiniraga Everton yatijwe Juventus

Isoko ry’abakinnyi i Burayi rizongera gufungura muri Mutarama 2022.

Edouardo Camavinga yerekeje muri Real Madrid

cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United nyuma y'imyaka 12

Griezmann yasubiye muri Atletico Madrid atijwe

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...