RFL
Kigali

Amavubi yageze muri Maroc nyuma y’urugendo rugoye – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/08/2021 11:33
0


Ikipe y’Igihugu Amavubi, yageze i Agadir muri Maroc mu ijoro ryakeye, aho igiye kwitegura umukino uzayihuza na Mali ku wa Gatatu, tariki ya 1 Nzeri 2021, ku munsi wa mbere w’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.



Ntabwo byoroheye iyi kipe kugera muri Maroc, kubera urugendo rw’indyankurye bakoze, rwabasabye hafi umunsi wose bari mu kirere.

Amavubi na ‘delegasiyo’ bari kumwe bahagurutse i Kanombe saa Munani z’ijoro ku wa Gatandatu, baca i Entebbe muri Uganda, bahamara isaha irengaho iminota micye mbere yo gukomereza i Istanbul muri Turikiya, naho bahagurutse berekeza i Casablanca muri Maroc batinzeho, bituma indege yari kubajyana Agadir ibasiga, gusa nyuma baza kuhagera amahoro.

Itsinda ry’abakinnyi b’Amavubi ryahagurutse i Kigali, ryasanze Imanishimwe Emmanuel na Ngwabije Bryan Clovis muri Maroc, aho bategereje abandi bakinnyi bakina hanze, bazaza gufasha bagenzi babo urugamba rutoroshye rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Manzi Thierry ukina muri Georgia na Rwatubyaye Abdul ukina muri Macedonia, baragera mu mwiherero w’Amavubi uyu munsi, mu gihe Mukunzi Yannick, York Rafael na Bizimana Djihad bazagera mu mwiherero w’Amavubi ejo.

Amavubi Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe kidatinze.

Nyuma y’uwo mukino, Ikipe y’Igihugu izakira Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.

Amavubi yageze muri Maroc aritegura umukino wa Mali

Amavubi yagize urugendo rw'amasaha 24 kuva Kigali-Agadir

Tariki ya 01 Nzeri 2021 u Rwanda ruzakina na Mali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND