Kigali

Safi Madiba agiye gusohora indirimbo ‘I will not lie to u’ iri kuri Album ‘Back to Life’ yakozweho na Producer wakoreye Jay-Z

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:29/08/2021 9:13
1


Umuhanzi Niyibikora Safi wamamaye mu muziki nka Safi Madiba, agiye gusohora indirimbo ‘I will not lie to u’ izaba iri kuri Album ye ya mbere ‘Back to Life’ yakozweho n’abaproducer bakomeye bo mu Rwanda barimo Element na Madebeat ndetse na Devon umwenjeniyeri w’amajwi wakoreye Jay Z na Britney Spears.



Safi Madiba ni umuhanzi utajya utenguha abafana be, ndetse ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite kuva yatangira kariyeri ye y’umuziki atari mu itsinda. Ibi akaba yarabyerekanye kugeza na n’ubu, mu ndirimbo zitandukanye yagiye asohora, zirimo ‘Kimwe Kimwe’, ‘My Hero’, ‘Nisamehe’, ‘Kontwari’, iyo aheruka ikaba ari ‘Remember Me’.

Uyu muhanzi ugeze kure umushinga wa nyuma wo gusohora umuzingo we wa mbere amaze igihe ategura, wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 utinda gusohoka, ariko kuri ubu avuga ko byanze bikunze ugomba gusohoka, ibintu byafungura cyangwa bitafungura.

Safi Madiba ageze kure Album ye ya mbere

Uyu muzingo uburaho indirimbo eshanu, umuhanzi Safi Madiba yabwiye InyaRwanda ko izibura azazirangiriza mu Rwanda, ndetse ko ari indirimbo zizaryohera abakunzi b’umuziki we n’umuziki nyarwanda, cyane ko ari umuzingo yitayeho cyane.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko imyiteguro ya Album ye igeze kure, ndetse ko ashimira abakunzi be ku bw’urukundo no kumushyigikira bagenda bamugaragariza umunsi ku munsi, kandi nawe yiteguye kubaha umuziki mwiza.

Reba hano Safi Madiba ari kumwe na Devon ukorera abahanzi b’ibyamamare ku isi

Yagize ati: “Album yanjye igeze ku musozo, yitwa ‘Back To Life’. Ni imwe muri Album z’amateka kuri njye kuko ni iya mbere, haraburaho indirimbo eshanu nzaza kurangiriza mu Rwanda, ariko mbere ya byose ndashimira cyane abakunzi b’umuziki wanjye bakomeza kunyereka urukundo umunsi ku munsi.’’

Producer Element niwe uri gukora kuri iyi ndirimbo igiye gusohoka yitwa’I will not lie to u’ , ndetse akaba ari umwe mu bakoze kuri iyi Album barimo Madebeat ndetse na Devon, umwenjeniyeri w’amajwi wakoreye jay z na Britney Spears, ufatanya na Safi iyo abaproducer bo mu Rwanda bamwohereje amajwi, ubundi akayakora. 

Devon yakoreye Jay Z




Devon akorera ibyamamare birimo Jay Z

REBA HANO INDIRIMBO REMEMBER ME YASAFI MADIBA IHERUTSE GUSOHOKA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyongabo Devid2 years ago
    Thenk you Safi Madiba lsweea l love You Forever umuziki wawe ndawukunda nabaye umwe muba tangiye kugufana ukiri mu itsinda kugeza n'uyumunsi nukumwe nawe kanda indirimbo yawe nayikunze cyane safi nkunda ukuntu ukorana na Element birankorera cyaaaaane pay !, Safi niteguye back to life yawe. Safi nkumubuye indirimbonshya yawe na queen cha kabisa yari umukunzi wawe Niyongabo Devid uherereye mumutara Nyagatare Safi uzaze udutaramire Nyagatare turagukumbuye pay!.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND