Nyuma yo kumenya aya magambo umusore mukundana
akoresha akaba yakwereka ko vuba muratana , uhite wiga uko wakomeza kumubanira
neza cyangwa nawe uhindukire umwandikire urwandiko rumusezerera mbere
ye. Nusanga uwo mukundana ayakoresha wifatire umwanzuro.
1."Ntuzategereze
ko nkusobanurira buri kimwe ariko ".
Urukundo ni ukwihangana. Kwihangana ni ryo shingiro ry’urukundo
rw’ukuri, niyo mpamvu rero bigora iyo utari kumwe n’umukunzi wihangana ngo abe
yagusobanurira buri kimwe. Niba uwo mukundana akunda kukubwira ngo ‘Erega
ntugategereze ko nkusobanurira buri kimwe’, menya ko atakiri uwawe.
2."Erega
ibibazo byawe , si ibyanjye’’ (Menya ibyawe).
Buri mubano wose, wubakira ku cyizere, kubaha no
gukundana, hagomba iteka kubaho gufashanya no kuzuzanya. Niyo mpmavu abantu
bakundana by’ukuri , basangira ibyiza n’ibibi, inyungu n’ibihombo. Insinzi y’umwe
muri bo , ikaba insinzi y’urukundo rwabo.
3."Niba
udakunze ibyo ubona , shaka undi ".
Niba uwo musore atangiye kujya agutera ubwoba ngo
shaka undi, icyo ni ikimenyetso cyumvikana cyane. Ubwo yumva ko nta gitekerezo
wowe wagira. Uyu musore rero yamaze kukuvamo kera.
Umusore ugukunda iteka azahora yumva mwaganira kandi
azajya agutega amatwi, natemeranya n’ibyo uvuga azajya abyivugira we ubwe.
4."Sinkwizera
erega ".
Ntuzigera uba mu rukundo n’umusore utakwizera. Ukwiriye
kuba murukundo n’umusore ukwizera, umusore uguha umutima we, akaba azi neza ko
uko byagenda kose na we umukunda .
5."Simbizi,
bikore uko ubyumva "
Ntabwo akwiyumvamo. Ibi bizatuma numubaza akantu yanga
kugusubiza, akwihorere cyangwa akubwire ngo rero , bikore uko ushaka. Umusore
iyo atemeranya nawe aba agukundaa, ariko iyo ataguha umwanya , nta n’icyo
mwavugana.
6.Rekera gutekereza byinshi ariko "
Iyo ugerageje kwiga ku kantu gashya mu rukundo rwanyu,
arakubwira ngo “Rekera aho gutekereza byinshi ". Nubibona rero uzamenye ko hari
ikitajya mbere.
7."Sinkigukunda "
Niba uri umunyamahirwe, uzagira umukunzi uzashikama
akakubwira ko atakigukunda. Ni amakuru mabi kuyumva ariko uzamenye ko uri
umunyamahirwe. Biba byiza kugira umukunzi uzakubwiza ukuri kurenza uko wagira wa
musore uzakubabaza gusa.
Inkomoko: Relrules