Kuva
tariki 24 uku kwezi kwa Kanama kugera tariki 5 Nzeri 2021, mu Rwanda hateganyijwe imikino
ya Afrobasket izakinirwa muri Kigali Arena.
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Basketball
yakoze urutonde rwa nyuma rw'abakinnyi agomba kuzifashisha, mu gushakisha iki
gikombe u Rwanda ruzaba rwitabiriye ku nshuro ya gatandatu.
Mu
bakinnyi 12 bahamagawe harimo; Habimana Ntore, Nshobozwabyosenumukiza Wilson,
Sangwe Armel, Gasana Wilson Kenneth, Robeyns William Gerald, Hagumintwari
Steven, Kaje Elie, Ibeh Prince, Mpoyo Olenga Axel, Shyaka Olivier, Ndizeye
Ndayisaba Dieudonne na Kazeneza Galois Emile.
Umutoza
Dr Cheikh Sarr amaze amezi 4 Ari umutoza mukuru w'u Rwanda, aho bari mu itsinda
rwa mbere Angola, Cape Verde na DR Congo bazakina umukino ufungura.
