RFL
Kigali

Igiterane 'Rwandan Christian Convention' gihuza Abanyarwanda bo mu mahanga kigiye kongera kuba imbonankubone

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/08/2021 13:08
0


Abanyarwanda baba mu mahanga bagiye guhurira mu giterane 'Rwandan Christian Convention' gitegurwa hagamijwe kunga ubumwe bw’abenegihugu binyuze mu matorero babarizwamo, kizaba kiba ku nshuro ya Karindwi.



Iki giterane giteganyijwe tariki 3, 4 na 5 Nzeri 2021, kizabera mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 5 Nzeri 2021. Cyatumiwemo abarimo Bishop John Rucyahana na Pasiteri Antoine Rutayisire bazaba babwiriza ndetse na Midwest Worshippers izasusurutsa abazaba bakurikiye.

Bitandukanye n’umwaka ushize, aba bavugabutumwa bagitumiwemo bazaba bari muri Amerika kuko abazacyitabira bazahurira hamwe nubwo ingamba zo kurwanya Coronavirus zigikomeje kubahirizwa. Iki giterane cy’uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa kuko utejejwe atazabona Umwami Mana. Abaheburayo 12:14".

Buri mwaka Abanyarwanda baba mu mahanga bahurira muri Amerika muri “Rwandan Christian Convention’’, igiterane gifite intego yo gushima Imana no kurebera hamwe imishinga y’iterambere, abakirisitu bagiramo uruhare. “Rwandan Christian Convention’’ yatangiye kuba mu 2015. Yanyuze mu mijyi itandukanye irimo uwa Chicago muri Leta ya Illinois, Dallas muri Texas, Dayton muri Ohio, Washington na Phoenix muri Arizona.

Iki giterane cyibutsa Abanyarwanda kumenya agaciro kabo no kwishimira abo bari bo. Amatorero n’amadini asabwa gusenyera umugozi umwe gukomeza gukunda u Rwanda. Rwandan Christian Coalition si itorero ahubwo ni ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda bateranira mu matorero atandukanye bakagirana ubumwe n’urukundo, bijyana no kwibuka aho bavuye.

RCC yatangiriye muri Amerika yananyuze muri Canada muri Toronto mu 2018; intego ifite ni ukugera ku Isi hose ahari Abanyarwanda b’abakirisitu mu matorero atandukanye. Haratekerezwa kugana by’umwihariko mu Bubiligi, Australia n’ahandi i Burayi. Igiterane uyu mwaka kizanyura na live kuri YouTube ya Rwanda Christian Coalition ndetse na Facebook page.

Igiterane Rwandan Christian Convention kigiye kuba ku nshuro ya 7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND