Umuhanzi mushya, Gad Aimé uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo yitwa ‘RABBI’ yemeza ko izatanga umusanzu mu ivugabutumwa rya gikristo, ibi kandi abikoze nyuma y’urugendo rutoroshye yanyuzemo.
Aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu akaba yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Rabbi’ bisobanura mu rurimi rw’ikinyarwanda
‘Mwigisha’ nk’uko Gad Aime abitangaza.
Iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu nzu itunganya
umuziki ya ‘High Way Music’ amashusho atunganywa na ‘Rene Neol’. Gad mu
kiganiro yagiranye n’INYARWANDA akaba yatangaje byinshi ku buzima bwe.
Yagize ati: “Bimwe mubyo ninjiranye mu muziki wo
kuramya no guhimbaza Imana n’ubwo aribwo ngitangira ariko, nzagerageza gutuma intama
za Kristo zirushaho kumukunda kurushaho.”
Akomeza agira ati: “Ndacyari umunyeshuri, umuziki
nkora ninjye wimenya kuko nkukunda, kandi nifuza gukora ivugabutumwa rifite
imbaraga binyuze mu ndirimbo kandi ‘Rabbi’ nizera ko izarushaho gutuma abantu
bumva ubwiza bw’Imana.”
Gad Aime washyize indirimbo nshya hanze yitwa 'Rabbi'
Yiswe Habarurema Aime Gad, yavukiye mu mujyi wa
Kigali akurira mu muryango ukunda Imana, usengera mu rusengero rwa Advantitse. Gad yatangiye kuririmba afite imyaka micye
muri korali zinyuranye.
Ubwo yinjiraga mu mashuri yisumbuye yatangiye kumva
yakora umuziki usanzwe, atangira kujya aririmba abandi banyeshuri bagakunda
ibihangano yakoraga mu njyana ya Rnb na Afrobeat.
Yajyaga yitabira amarushanwa anyuranye yo kwerekana
impano. Asoje icyiciro rusange agiye mu mwaka wa kane nibwo bwa mbere yinjiye muri
Studio, akorera mu yitwa Capital Record.
Nyamara indirimbo yakoze ntiyigeze ijya hanze, bitewe
n’umuryango utarifuzaga ko yaba umuhanzi w’indirimbo yaba izisanzwe n’izo
kuramya no guhimbaza Imana.
Yahise atangira guhabwa akato, ibikoresho birimo imashini, telefone na radiyo arabyakwa, muri ubwo bw’igunge niho yumvise azamutswemo n’indirimbo yindi nshya, indirimbo ishingiye ku kababaro yanyuzemo igira iti: “Aho inshuti zansize warahabaye, aho imiryango yansize wabaye, nanjye uranyiyereka”. Haciyeho igihe, iyi ndirimbo yarayikoze muri studio, ayita ‘Nyuzuza’.
Maze yumva ibyo gukora indirimbo zisanzwe bimuvuyemo
atangira gukora ibihimbano by’umwuka byaririmbiwe Imana. Gad yinjira mu ivugabutumwa
kandi rikomeje gufasha abatari bacye, binyuze mu
bumva bakanareba ibihangano bye kimwe n’abo aririmbira mu nsengero zinyuranye
agenda asura atanga ubutumwa bwiza mu ndirimbo.
TANGA IGITECYEREZO