RFL
Kigali

Afrobasket 2021: Misiri yitegura kwesurana n’u Rwanda yabaye igihugu cya gatatu kigeze i Kigali – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/08/2021 15:28
0


Ikipe y’Igihugu ya Misiri yitegura gukina imikino ibiri ya gicuti n’u Rwanda, yabaye iya gatatu yageze i Kigali, aho ije kwitegura Igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo “Afrobasket 2021” kizabera muri Kigali Arena kuva tariki ya 24 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2021.



Misiri yasesekaye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021, yabaye igihugu cya gatatu muri 15 biziyongera ku Ikipe y’u Rwanda muri Afrobasket 2021. Ibindi bihugu byamaze kugera mu Rwanda ni Sudani y’Epfo na Centrafrique, byombi byahageze mu cyumweru gishize.

Iki gihugu gifite amateka akomeye mu mukino wa Basketball muri Afurika kizakina n’u Rwanda imikino ibiri ya gicuti tariki ya 19 n’iya 21 Kanama 2021 muri Kigali Arena, habura iminsi itatu ngo irushanwa rya Afrobasket 2021 ritangire.

Mu kwitegura iri rushanwa, u Rwanda ruheruka gutsindirwa i Dakar imikino itatu ya gicuti, harimo ibiri rwatsinzwe n’amakipe abiri atandukanye ya Sénégal ku manota 86-74 na 87-60, ndetse n’umukino rwatsinzwemo na Guinea amanota 91-83.

Uko amakipe agabanyije mu Matsinda:

Itsinda A: U Rwanda, Angola, DR Congo na Cap-Vert.

Itsinda B: Tunisia, Centrafrique, Misiri na Guinée.

Itsinda C: Nigeria, Côte d’Ivoire, Kenya na Mali.

Itsinda D: Sénégal, Cameroun, Uganda na Sudani y’Epfo.

Misiri ihabwa amahirwe muri Afrobasket 2021 yasesekaye i Kigali

Mbere y’uko Afrobasket itangira, Misiri izakina imikino ibiri ya gicuti n'u Rwanda

Misiri yabaye igihugu cya gatatu muri 15 bigomba kwiyongera ku Rwanda byitabiriye Afrobasket 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND