RFL
Kigali

Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye ku nkengero za Kivu-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/08/2021 16:51
2


Nkusi Arthur umunyamakuru wa Kiss FM akaba n'umunyarwenya ukomeye mu Rwanda no mu Karere, yarushinze na Miss Muthoni Fiona Naringwa, mu birori byabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro.



Ubukwe bwa Nkusi na Muthoni bwabaye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel. Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake b’inshuti magara ndetse nta muntu n’umwe mu bari baburimo wari wemerewe gusakaza amafoto. Ubu bukwe bubabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Rutura na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Gusezerana imbere y’amategeko nabyo byabaye mu ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika. Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ntangiriro z'umwaka wa 2021 ni bwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze igihe ariko baragerageje kurugira ibanga rikomeye.

Nkusi Arthur yarushinze na Miss Muthoni Fiona mu bukwe bwabaye mu ibanga rikomeye

Kubona amafoto y'abageni byabaye indyankurye. Ibi birori byabereye ku Nkengero z'Ikiyaga cya Kivu muri Rutsiro

Nta muntu wari wemerewe gufata ifoto y'abageni ndetse nta foto yashyizwe hanze iberekana mu maso








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuhozawase agnes3 years ago
    Ibyo yakoze nukuripe arko biratangaje!!! Turi muri vivid, ntampamvu yogusakaza photo kdi abantu benshi batemewe,ubwo afite byinshi yahishe? Cg yatumiye benshi🧍🏼‍♀️🧍🧍🧍🧍🧍🧍🧍🧍🧍🏼‍♀️🧍🧍🧍🏼‍♀️🧍🧍🧍🧍🧍🧍🧍🧍🧍🧍🧍🧍🏼‍♀️🧍🧍🧍🧍🧍🧍
  • Ikitegetse zaitun3 years ago
    Mwiriwe nge ndumva kuberekana ntakibazo kirimo ahubwo mibatwereke bonyine bagaragara wese kabix kuko nge ndabakunda Kandi imana izabuba kirerwose urukundo nirwogere





Inyarwanda BACKGROUND