RFL
Kigali

InyaRwanda Music Top 10: 'My Vow' ya Meddy imaze ibyumweru 3 ku mwanya wa mbere kuva yasohoka

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/08/2021 14:13
0


My Vow ni indirimbo ya Meddy yakoze amateka akomeye kuva ikimara gusohoka kugeza magingo aya. Iri kumvwa mu buryo bukomeye ahantu hatandukanye ndetse ikabyinwa n’abantu mu byiciro binyuranye by’umwihariko abubatse n’abafite abakunzi. Imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 4 mu byumweru bitatu imaze kuri Youtube.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA MY VOW YA MEDDY

Iyi ndirimbo haba mu kurebwa no gukundwa mu gihe gito yabirushije indirimbo zose zaririmbwe mu gihugu cy’u Rwanda kuva umuziki watangira kubaho ndetse no kumvwa mu Rwanda. Mu minsi itanu gusa indirimbo 'My Vow' yari yujuje miliyoni ebyiri z’abayirebye kuri Youtube, akaba ari agahigo kiyongera mu tundi duhigo uyu muhanzi akomeje kwesa umunsi ku wundi abikesha 'My Vow' n'izindi yakoze mu bihe bishize.

Ku rutonde rwa InyaRwanda Music Top 10, indirimbo My Vow yakurikiwe n’indirimbo 'No Cap' y’umuraperi Ish Kevin ukomeje kwandika amateka mu muziki wo mu Rwanda dore ko ari nawe muraperi ufite indirimbo yarebwe cyane mu Rwanda yitwa ‘Amakosi’

Mu gukora uru rutonde (InyaRwanda Music Top 10), twabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo 15 aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane. Ni ko byagenze kuko buri umwe yerekanye indirimbo iri kumuryohera cyane. Mu ndirimbo zahawe amahirwe n'abakunzi ba muzika ku isonga hari 'Mu Vow' ya Meddy.

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIKUNZWE ZIYOBOWE NA MY VOW YA MEDDY

REBA HANO MY VOW YA MEDDY IKOMEE GUHIGA IZINDI ZOSE MU RWANDA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND