Abantu bakoresha telefoni zigezweho bakomeje guhura n’ibibazo bitandukanye by’umwihariko bituruka kuri iyi si yabaye nk’umudugudu. Hanze aha hari abantu babigize umwuga rwose bakomeje kwinjirira telefoni z’abantu bakabiba. Aba ba ‘Hackers’ bakora ibi kubera ko bazi neza ko abantu basigaye bakoresha telefoni zabo muri buri kimwe.
Hafi abantu bose, bakoresha telefoni babitsa cyangwa
babikuza amafaranga yabo, bikaba hifashishijwe interineti, guhererekanya
amafaranga bisigaye bibera kuri telefoni z’abantu, kohererezanya ubutumwa bugufi
mu buryo butandukanye biba hifashishijwe telefoni,…..Urebye neza wasanga, ibi
kimwe n’ibindi tutavuze nawe uzi, biba hifashishijwe telefoni ngendanwa.
Rero, niba udasobanutse nka telefoni yawe, ibi bisambo
bizayinjiramo, bigutware amafaranga yawe cyangwa bitware ay’inshuti zawe
binyuze muri numero za telefoni ufitemo. Kugira ngo umenye neza niba ibisambo
byakwinjiriye rero, hari ibimenyetso simusiga ariko mbere na mbere reka tubanze
turebe uko telefoni yawe yakwinjirirwa.
1.Telefoni yawe ishobora kwinjirirwa binyuze muri
interineti ikoresha : Kuba ari rusange (Public Wifi, Free Wifi).
2.Igihe umuntu afashe telefoni yawe, agashyiramo app
zizajya zituma akuneka neza
3.Mu gihe uzaba uri gushyira umuriro muri telefoni
yawe (To charge), ugakoresha USB utazi neza kandi icometse kuri mudasobwa utazi
na none. Telefoni ngendanwa zidafite umutekano uhagije, akenshi zihita zigaragaza
amakuru y’ingenzi yazo, nko kuba yahita igaragaza aho yakorewe, Electronic ID
yayo, Serial Number, Izina ryayo ndetse n’andi makuru ibyo bisambo
byakwifashisha bikwinjirira.
Reka
turebere hamwe uko wamenya niba telefoni yawe yinjiriwe n’ibisambo:
1.Nusanga muri telefoni yawe harimo app wowe ubwawe
utishyiriyemo bayiguhaye cyangwa wayikuye kuri murandasi, uzamenye ko telefoni
yawe yinjiriwe n’ibisambo utazi. Reba niba bakwereka ko Google App yawe
yakoreshejwe ishakisha amakuru cyane, nusanga birimo kandi ntabyo wakoze, icyo
kiraba ikindi kimenyetso.
2.Apps zimwe na
zimwe zihagarara gukora nk’uko zakoraga na mbere. Ibi bishobora guterwa na Virus
cyangwa no kuba bari kuyinjirira.
3.Telefoni yawe iri kujya imara umuriro cyane
ugereranyije n’ubusanzwe. Ibi biterwa n’uko hari apps ziri kuwukoresha kandi
zitari zisanzwe zikora.
4.Itangira kujya igenda gake cyane.
5.Itangira kujya ishyuha itari no gukora.
6.Hari ubwo uzajya ubona yihamagaye, yizimye
yongere yiyatse yo ubwayo. Nubona ibi biri kujya bikunda kuba, uzamenye ko
ibisambo byatangiye kukwinjirira.
7.Telefoni yawe, izajya yakira message zidasobanutse.
Bakubwire ngo wohereje ubutumwa nujya kureba usange bwagiye ariko utazi igihe
byabereye.
8.Nuzimya telefoni yawe, ukongera kuyatsa , uzasanga
urumuri rwiyongereye , icyo gihe uzamenye ko kabaye.
9.Mu gihe uzaba urimo kwitaba telefoni yawe, uzumva
urusaku utazi aho ruri guturuka. Ibi bisobanuye ko hari undi muntu uri kukwinjirira muri telefoni.
10.Uzakira ubutumwa bukwereka aho gukanda (Click here).
Ni
iki wakora ngo urwanye ibi bisambo ?
1.Ntuzigere ukoresha USB utazi mu gihe uri gushyira
umuriro muri telefoni yawe. Nubikora , uzashyiremo uburyo bwo gusharija gusa
(Charge Only).
2.Ntuzigere ukanda ahantu havuga ngo ibuka umubare wawe
wibanga (Remember Password) muri telefoni yawe.
3.Nubona kimwe muri ibi bimenyetso apps zose ufite
muri telefoni zawe uzazisibe ushyiremo izindi wizeye.
4.Ntuzigere ukoresha Interineti rusange (Public Wifi,
Free wifi).
5.Ibindi byagufasha kuri iki kibazo , ni ugusiba
telefoni yawe yose igatangira bundi bushya (Restore).
Inkomoko: Content Created and supplied by Cecey (Via
operaNewsApp).
TANGA IGITECYEREZO