RFL
Kigali

Miss Supranational: Karla wo muri Puerto Rico yabaye Miss Elegance, Miss Umuratwa aboneka muri 11 bitwaye neza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/08/2021 21:21
0


Umukobwa witwa Karla Guilfu wo muri Puerto Rico yegukanye ikamba rya Miss Elegance ahigitse bagenzi be 56 bahatanye mu irushanwa rya Miss Supranational riri kubera muri Poland kuva tariki 5 Kanama 2021.



Karla yegukanye iri kamba kuri uyu wa 13 Kanama 202, aho yagaragiwe na Dindi Pajares wo muri Philippines wabaye Igisonga cya mbere ndetse na Eoanna Constanza wo muri Domican Republic wabaye Igisonga cya kabiri.

Ibirori byo guhitamo Nyampinga w'igishongore muri Miss Supranational byabereye mu Mujyi wa Muszyna City Hall muri Poland.

Abakobwa bakoze umutambagiro bava kuri Hoteli bacumbikiwemo berekeza ahari itapi y’umutuku bakoreyeho ibi birori.

Mu rwambariro (Back stage) buri mukobwa yagiye avuga birambuye ku mwambaro yaserukanye.

Miss Umuratwa Kate Anitha yagaragaje ikanzu ndende idoze mu gitege itaratse mu gice cyo hasi yadodewe mu Rwanda, abwirwa ko yambaye neza.

Uyu mukobwa yitwaye neza mu cyiciro cya Miss Elegance abasha kuboneka muri 11 bitwaye neza barimo uwo muri Indonesia, Netherlands, Poland, Belgium, Brazil, Czech Rep, Haiti n’abandi.

Igice cya Miss Elegance kibanda mu kugaragaza ubwiza no kuberwa wambaye ikanzu y’ibirori/yo gusohokana.

Karla Guilfu wo muri Puerto Rico wegukanye ikamba rya Miss Elegance, yabwiye itangazamakuru ko yishimye ariko yatunguwe kuko yari ahatanye n’abakobwa b’ikimero.

Yashimye abamushyigikiye kugeza ageze kuri iri kamba, anashima Akanama Nkemurampaka kamubonyeho ubushongore.

Ati “Ndishimye ntabwo nari mbyiteze…Ndashimira abantu bose, abategura Miss Supranational n’abandi mukomeze mudushyigikire.”

Dindi Pajares wo muri Philippines wabaye Igisonga cya mbere yaranzwe n’amarira ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’iri rushanwa, avuga ko anyuzwe no kuba yegukanye iri kamba, ashima abari kumushyigikira kuva ku munsi wa mbere.

Uyu mukobwa anaherutse kuba uwa mbere mu itsinda rya karindwi mu cyiswe ‘Supra Chart’ yari ahuriyemo na Miss Umuratwa uhagarariye u Rwanda.

Karla Guilfu wo muri Puerto Rico yegukanye ikamba rya Miss Elegance muri Miss Suprantional 2021 Dindi Pajares wo muri Philippines yabaye Igisonga cya mbere

Eoanna Constanza wo muri Domican Republic yabaye Igisonga cya kabiri

Miss Umuratwa Kate uhagarariye u Rwanda, aha yari mu myiteguro mbere y’uko bajya guhatanira ikamba rya Miss Elegance

Miss Umuratwa yitwaye neza mu cyiciro cya mbere cy'irushanwa rya Miss Supranational aho yabonetse mu 11 ba mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND