Mani Martin yavuze uko umuziki wakwifashishwa mu guhangana na ruswa n'akarengane

Imyidagaduro - 2021-08-12 11:46
Sangiza:

Umwanditsi:

Mani Martin yavuze uko umuziki wakwifashishwa mu guhangana na ruswa n'akarengane

Umuhanzi Mani Martin yavuze ko inzego zibishinzwe zifashishije abahanzi banyuranye, umuziki waba umusemburo udashira mu rugamba rwo guhangana na ruswa n’akarengane bigaragara mu nzego zitandukanye n'ubwo gucika bitari hafi aha.

Raporo n'ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu nzego zinyuranye bwerekana ko n'ubwo igipimo cya ruswa kigenda kigabanuka ariko ikigaragara. Ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu, rimwe na rimwe ukeneye serivisi ntabe ari we uyihabwa.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yo mu 2018 yerekana ko ibyaha bya ruswa 732, bigaragaramo abantu 1131. Mu 2019, ho RIB yagaragaje ibyaha bya ruswa 1088 birimo abantu 1295.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo mu 2020 yagaragaje ko buri mwaka Afurika itakaza miliyari zisaga 88.6 z’amadorali y’Amerika ajya mu bihugu by’amahanga anyuze mu nzira za ruswa.

Mu rwego rwo gukomeza ubukangarambaga mu guhangana na ruswa n’akarengane, Urwego rw’Umuvunyi ruri gukora ibitaramo byiswe “Anti-Corruption, Anti-Injustice Campaign " bimaze kuririmbamo abahanzi Riderman, Buravan na Nina wahoze mu itsinda rya Charly&Nina.

Ibi bitaramo byateguwe hagamijwe gukomeza ubukangurambaga mu guhamagarira buri wese kurwanya Ruswa n’akarengane mu nguni zose z’ubizima.

Mani Martin ni we utahiwe gususurutsa abantu kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021, mu gitaramo kizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Umurimo abahanzi bakora ntiworoshye kuko ubasaba gukora ku marangamutima y'abantu batandukanye kandi bagamije ko bagira akanyamuneza cyangwa ibyishimo mu yindi mvugo. Muzika ikaba intwaro ikomeye ibafasha kubigeraho. 

Kuri Mani Martin, bimubera byiza cyane iyo muri uwo mwanya wo kwidagadura habashije no kunyuramo ubutumwa runaka “bumfasha kugira uruhare mu cyatuma abo dutaramana barushaho kuba abantu beza binyuze muri muzika."

Mani Martin yabwiye INYARWANDA ko umuziki ugira izindi mbaraga zituma ubutumwa buyinyuramo bwumvwa byihuse kuko ‘tubwumva tunanezerewe cyangwa se bufashe ku marangamutima yandi ayariyo yose.’

Uyu muhanzi uzaririmba mu bitaramo by’Urwego rw’Umuvunyi, avuga ko uyu ari umwanya mwiza kuri we kugira ngo atange umusanzu ku rugamba rutoroshye rwo guhangana “n'uwo mwanzi w'iterambere nifuriza igihugu cyanjye nanjye ubwanjye."

Yavuze ko ruswa n'akarengane bizahaza intambwe za buri wese ugana imbere bikaba byateza kugwingira mu buryo bw'iterambere. Ati “Nawe urabyumva nanjye ubwanjye sinkeneye kugwingira mu iterambere mu buryo ubwo aribwo bwose."

Mani Martin avuga ko umuziki ushobora kuba umusemburo wo kurwanya ruswa n'akarengane, igihe cyose inzego zibishinzwe zibishyizemo ingufu.

Avuga ko izi nzego zakwifashisha abahanzi bagakora ibihangano bitandukanye bitanga ubutumwa bwo kubikangurira buri wese "utwumva kuba yagira uruhare mu kurwanya ruswa n'akarengane."

Akomeza ati “Abahanzi kandi nk’abantu bakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bakwifashishwa mu gutanga ubutumwa kubabakurikira."

Mu bitaramo by’Urwego rw’Umuvunyi hatambutswa ubutumwa bwo kurwanya Ruswa n’akarengane: Ruswa ishingiye ku gitsina itera akarengane, tuyirwanye.

Ruswa n’akarengane bibangamira ubunyangamugayo, tubirwanye. Telefoni yanjye, intwaro yanjye mu kurwanya Ruswa n’akarengane ntanga amakuru.

Hanatambutswa imirongo wakwifashisha mu gutanga amakuru kuri Ruswa, aho ushubora guhamagara ku buntu 199, ushobora no kohereza ubutumwa bugufi kuri 1990.

Guhera tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku itariki 11 Kamena 2021, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga ku kwimakaza imyitwarire myiza n’indangagaciro mu guhashya akarengane na ruswa.

Ubu bukangurambaga bukaba bwarabereye mu Ntara y’amajyaruguru mu Karere ka Gicumbi na Musanze, ndetse no mu Ntara y’Uburasirazuba muri Ngoma na Rwamagana.

Ubu bukangurambaga bwatewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (European Union) buzarushaho gufasha Leta y’u Rwanda kuzatsinda urugamba rwo kurwanya ruswa n’Akarengane.

Mani Martin uherutse gusohora indirimbo 'Ingirakamaro' yasabye inzego bireba kwifashisha bahanzi mu rugamba rwo guhangana na ruswa n’akarengane Mani Martin avuga ko umuziki wifashishijwe neza waba umusemburo udashira mu kurandura ruswa n’akarengane
Mani Martin ni we utahiwe kuririmba mu bitaramo by'Urwego rw'Umuvunyi

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...